× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gusubiza abavuga ko Satani arengana - “Satani si Umwere: Ijwi ry’Imana risobanura Ukuri”

Category: Analysis  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Gusubiza abavuga ko Satani arengana - “Satani si Umwere: Ijwi ry'Imana risobanura Ukuri”

Bamwe mu Banyarwanda bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Grow with Sandra, batangaje ko Satani arengana, ko aramutse asabye ijambo ngo yisobanure, hari ubwo yagaragaza ukuri kwe.

Bamwe bavuga ko ari mu buryo bwo gusetsa abantu, ko babivuze badakomeje, nka Sandra wabanje kuvuga ati: “Just for Laugh”. ndetse bamwe bagereranya Imana nk’ingome, na ho Satani akaba nk’umwana warenganyijwe. Undi mugabo we yavuze ko abantu bamaze kuba babi, ko ubwe atiyizera, ko wasanga na Satani ari bo bamuharabitse.

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zihatse ijambo ku bantu benshi, amagambo y’ikirenga agenda yumvikana atandukanye n’ukuri kwanditswe mu Ijambo ry’Imana, kandi ashobora kugira ingaruka ku bantu benshi.

Ibi bitekerezo bitera urujijo cyane cyane ku rubyiruko n’abakijijwe badafite imizi myinshi mu Ijambo ry’Imana. Muri iyi nkuru, turasesengura ibi bitekerezo, tunashingira ku Byanditswe Byera kugira ngo turebe ukuri k’uwo Satani ari we n’icyo Bibiliya ivuga ku buhamya bwe.

1. Satani ni nde? – Ukuri kwa Bibiliya
Biblia itwereka neza inkomoko ya Satani:
• Ezekiyeli 28:12-17: Aho avuga ko yari umumarayika mwiza, ariko akirata ubwiza bwe n’ubwenge bwe, bikamuviramo kwigomeka ku Mana.

• Yesaya 14:12-15: Hatwereka Satani (witwaga “Lusiferi”) washakaga kwisumbukuruza ku Mana, akagwa mu bwigunge.
Ibi bivuze ko Satani yarekuye ubwiza n’ubutware yahawe n’Imana, agahitamo kurwanya Uwabimuhaye.

2. Ese Satani yarenganyijwe?
Oya. Ijambo ry’Imana rivuga ko Satani yahisemo kwigomeka:
• Yohana 8:44: Yesu ubwe yavuze ko “Yari umwicanyi kuva kera, atigeze aguma mu kuri, kuko nta kuri kuri muri we. Iyo umuntu avuga ibinyoma aba baye uwa Satani kuko ari umubeshyi, ari se w’ikinyoma.”

Uyu murongo uhita usenya igitekerezo cy’uko Satani yaba afite ukuri cyangwa yarenganyijwe. Ahubwo ni se w’ibinyoma. Kandi ni we nyirabayazana w’urupfu n’icyaha.

3. Ese Bibiliya ivuga ko Imana ari “ingome” cyangwa inyuma y’ibibi?
Abashingira muri Yesaya 45:7 bakavuga ko Imana iteza “ibyago”, bakayivuga nkaho ari umunyagitugu ntibaba basobanukiwe umurongo neza. Ariko kurushaho kubisobanukirwa mu buryo bwimbitse byabafasha:

Yesaya 45:7: “Ni jye uremamo umucyo nkarema n’umwijima, ntunganya amahoro ngateza n’ibyago, jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose.”

Ibi bisobanuye ko Imana ifite ubutware ku bintu byose, ndetse ibyago bimwe byoherezwa n’Imana nk’igihano cyangwa nk’ukwigisha abantu, ariko ntibivuze ko ari mbi. Imana ni nyir’ubutungane, ntiyigera ikora icyaha.
• Reba Habakuki 1:13: Havuga ko Imana itajya ikora ibibi

4. Ese twaha ijambo Satani ngo yisobanure?
Oya. Bibiliya ivuga ko duhamagarirwa kwirinda:
Yakobo 4:7: “Nimwumvire Imana, ariko murwanye Satani na we azabahunga.”
1 Petero 5:8-9: “Mube maso, mube maso, kuko umwanzi wanyu Satani ahora azenguruka nk’intare itontoma, ishaka uwo yaconcomera.”

Nta ho Bibiliya itwigisha kujya “mu biganiro” na Satani cyangwa “kumwumva” ngo abe yasobanura uruhande rwe. Ahubwo idusaba kumurwanya, tumuhunge, tumwikizeho.

5. Gukoresha ikinamico cyangwa “kubyitirira urwenya” si impamvu
Hari abavuga ko babivuga “mu buryo bwo kwisekereza”. Ariko Bibiliya, mu Befeso 5:4, ivuga ko hadakwiriye kubaho ubusambanyi, cyangwa amagambo ateye isoni, cyangwa urwenya rutagira umumaro, ahubwo hakaboneke gushima Imana.

Kugira ngo umuntu avuge amagambo nk’aya agira ati “Satani arengana” ni ugukora mu umuriro akawusakaza mu myaka y’abaturage, kuko bishobora kuyobya imitima y’abanyantege nke mu kwizera, kandi ni ugutuka Imana.

6. Inama ku Bakristo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga
• Ibyakozwe 17:11: Havugwamo abashimagijwe kuko bagereranyaga ibyo bumva n’Ibyanditswe. Natwe twagombye kubigenza dutyo.
• Ntimukemere ijambo ryose rivuga ko ari “ukuri kwihishe” – ukuri kose kw’Imana kwaranditswe.

Kwemeza ko Satani arengana, ko Imana ari ingome, cyangwa ko Bibiliya yakabaye “yandikwa n’impande zombi” ni ugupfobya Ibyanditswe Byera no gushyira abantu mu kaga gakomeye k’ubuyobe. Imana iduhamagara kumenya ukuri, kandi Yesu yavuze ko: “Ukuri ari ko kuzababatura.” – Yohana 8:32

Twirinde kwitiranya urwenya n’ubuyobe. Satani ni umwanzi w’ukuri, Imana ni Yo Muremyi, ni Yo Rukundo, kandi ni Yo Butabera.

Uyu ni umwe mu batera urwenya rw’uko Satani ashobora kuba arengana. Yitwa Gorw with Sandra ku mbuga nkoranyambaga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.