Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke. (Kubara 30:3).
Iki cyanditswe ni cyo kituremerera kandi twiteze imitego. Benshi bakunda guhubuka, basezeranya Imana ibintu batazi ko bazashobora, bafashwe n’ibinezaneza bitewe n’ibyo babonye cyangwa bumvise. Kandi kutabisohoza kukababera icyaha.
Ukomeje gusoma hepfo, urasanga ko Imana yahaye umubyeyi ububasha bwo gusesa isezerano umukobwa yatanze, ntarisohoze akiri iwabo, n’umugabo gusesa iry’umugore we.
Ibyo bigaragaza uburemere bw’isezerano kuko rifatwa nk’igihango. Ni cyo gituma ingo nyinshi zigira ibibazo.
Hari igihe umuhungu yemera kuzashakana n’umukobwa, cyangwa umukobwa nawe akabimwemerera, bakagera n’aho babishyira imbere y’Imana mu isengesho. Nyuma, umwe muri bo akaza gushakana n’undi muntu. Icyo gihango cyabanje kigahinduka imbogamizi no gukoma mu nkokora umubano wabo mushya.
Kuba iki gice cyose kivuga gusa ku masezerano mutanga, ni uko Imana ibyitondera kugeza igihe umuntu abisohoje. Igihe cyose uzatanga isezerano, uzajye umenya ko ufite abahamya babiri, nawe ukaba uwa gatatu.
Umuhamya wa mbere ni Imana, irahari ngo igushoboze kurisohoza, bitazakukubera icyaha.
Umuhamya wa kabiri ni satani, arahari ngo akunanize kandi biguteranye n’Imana yawe ndetse n’uwo wasezeranyije ibyo uzamukorera.
Umuhamya wa gatatu ni umutima wawe, ushinzwe guhora ukwibutsa ibyo wavuze.
Ntukirengagize ibyo utasohoje, ahubwo uzajye ushaka uko warusesa mu mbabazi z’Imana, udasanga ari nayo ikurwanya kubera gukiranirwa.
Ubundi usabe Umwuka Wera gufunga akanwa kawe, udatanga isezerano utazi ko uzarisohoza. Uzajye ugambirira mu mutima kugeza igihe ubizi neza ko wagikora, aba ari bwo usezeranya. Yesu Azagushoboze.
Shalom, Pastor Christian