Umunyamakuru Mugisha Rambert uzwi ku izina rya Ramberto Nyawe yavuze ko akumbuye ijwi ry’umuramyi Mugabe Assiel uzwi mu ndirimbo "Mu mahema", "Witinya" n’izindi.
Yinjiye muri Gospel bamwe bishimira ijwi rye, mu gihe hari n’abavugaga ko imyandikire ye yuzuye ubuhanga izazana impinduka muri Gospel. Ku bw’ibyo yahawe karibu yicarana umukuzo bituma hari abatangira gutera satani umugongo.
Umwe mu bakundaga bikomeye uyu muramyi ni umunyamakuru Mugisha Rambert uzwi ku izina rya Ramberto Nyawe. Uretse kuba umunyamakuru,azwi nk’umu promoter w’indirimbo,umu producer ndetse akaba umuhanga mu gukora ama website akaba anabarizwa muri Umurage art.
Aganira na Paradise, Ramberto yavuze ko yakundaga bikomeye ijwi ry’uyu muramyi. Yagize ati: "Mu mwaka wa 2023 ni bwo numvise indirimbo "Mu mahema" ntakubeshye iyi ndirimbo yanyigishije kunamba ku Mana dore ko icyo gihe nari mfite amajwi menshi ansunikira ku by’isi doreko nari mu myaka igoye.
Gusa iyi ndirimbo yatumye numva ndushijeho kwibera mu nzu y’Imana nkomeza umurimo w’ubucuranzi. Ikindi,yavuzeko indirimbo "Witinya" nayo yatumye adatentebuka ku bw’ibihe yari arimo. Gusa yavuze ko kuri ubu arimo kubabazwa no kubona uyu muramyi kuri ubu asa n’uwacecetse adaheruka gusohora indirimbo nyamara yari umwe mu baramyi bafite icyerecyezo.
Assiel Mugabe ni umuririmbyi, umucuranzi ndetse akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akabifatanya no kwigisha muri Kaminuza aho yigisha muri IPRC Kigali ibijyanye n’ubwubatsi. Ni umwe mu baririmbi b’abahanga bafite umutima wicisha bugufi Imana ishaka nk’uwaruri muri Dawidi.
Ni umwe mu bantu bafite ijwi ryiza akaba umwanditsi wandika indirimbo mvamutima,gusa akazitirwa n’inshingano nyinshi. Ni umwe mu basusurutsaga abantu binyuze mu bitaramo nka Campus Outreach cyabereye muri IPRC Kigali, ku bufatanye n’Itorero Methodiste/Conference ya Kigali yataramiye abitabiriye igitaramo yise ’Overseas worship experience’ bisobanuye ’Kuramya kurenga imipaka’.
Assiel Mugabe yahawe intashyo