Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Obededomu Frodouard, umunyamakuru wa Paradise, yatanze ubutumwa bukangurira abanyamakuru n’Abanyarwanda bose muri rusange kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Obededomu Frodouard yibutse ibihe by’icuraburindi Igihugu cyanyuzemo, avugana agahinda ati: “Sinzibagirwa iminsi y’umwijima, abana benshi twiganaga mu ishuri bishwe urupfu rubi bazira uko Imana yabaremye.”
Yahumurije n’imiryango yabuze abayo muri Jenoside, avuga ko yifatanyije na bo mu kababaro:
“Ndihanganisha imiryango yaburiye abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”
Frodouard yashyize imbere n’uruhare rufatika rw’abanyamakuru mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane ingengabitekerezo ikwirakwizwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga:
Ati: “Ndasaba abanyamakuru bagenzi banjye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.”
Ubutumwa bwe buragaragaza ko itangazamakuru rifite ubushobozi bukomeye mu gusigasira amateka, kurwanya ipfobya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurinda ukuri kw’amateka y’u Rwanda.
Obededomu Frodouard ashimangira ko kwibuka bidakwiye gutuma abantu baguma mu gahinda gusa, ahubwo ko bikwiriye gutuma bahagurukira kurinda ibyabaye, kugira ngo bitazasubira ukundi.
🕯 Twibuke Twiyubaka
Kwibuka31 – Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
[www.kwibuka.rw](http://www.kwibuka.rw)
Itangazamakuru riharanira ukuri, amahoro n’ubumwe.