× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Guceceka ni byo bituma ubwicanyi bukomeza kumara abakristo muri Nigeria - Umuyobozi ukomeye muri Kiliziya Gatolika

Category: Ministry  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Guceceka ni byo bituma ubwicanyi bukomeza kumara abakristo muri Nigeria - Umuyobozi ukomeye muri Kiliziya Gatolika

Guceceka kw’imiryango mpuzamahanga, harimo n’imwe ivuga ko ihararanira uburenganzira bwa muntu ndetse na leta ya Nigeria, ni byo bituma ubwicanyi bwiyongera umunsi ku munsi muri iki gihugu cya Nigeria no mu bindi bihugu byose by’ Afrika.

Ibi byatangarijwe mu nama ikomeye iherutse kuba muri Amerika, bikaba byashimangiwe n’inyandiko y’umwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatorika muri Nigeria.

Ni ibaruwa yanditswe n’umushumba Winfred Anagbe wa Diocese Gatorika ya Makurdi muri leta ya Buenu muri Nigeria. Bimwe mu byo yibanzeho yagiraga ati; "Hashize igihe kinini ibitero bigabwa n’intagondwa z’aba Islam zidahitana ibihumbi gusa, ahubwo benshi babaye impunzi, bavuye mu byabo".

Akomeza avuga ko kuva mu 2014 insengero, amashuri n’amasoko byangijwe n’izo ntagondwa, ati "Maze kubura paruwase 14 zose kubera ibitero by’izi ntagondwa". Ibi bitero ntawe bisiga abana ndetse n’abagore batwite barabica, nk’uko bikorwa na Boko Haram mu bindi bice bya Nigeria baba bashaka gutwara ubutaka, mbese mubibagenza harimo no kunyaga ibikorwa byose by’ubukungu biba biri mu gace.’’

Umushumba Anagbe akomeza asobanura ibyo abona nko guceceka ibikorwa by’urugomo bigakomeza, agira ati; "Kuva ubu bugizi bwa nabi bwatangira, nta kintu turumva cyabaye kuri abo baba babikoze".

"Leta yacu ntacyo yigeze ikora gihambaye wavuga ndetse n’iyindi miryango ikomeye mpuzamahanga ntacyo yigeze ibikoraho kugeza na n’ubu ubwicanyi buracyakorwa umunsi ku munsi, abana barapfa, bisa nk’aho ari ibintu baretse banze kuvugaho, barabireka biraba gusa.’’

Yasoje ubutumwa bwe asaba abari bagize iyo nama gukora icyiswe ‘’House of resolution’’ aho ikigamijwe ari ukwandikira Leta ya Nigeria kugira icyo ikora ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku myizerere rikorerwa abakristu uko bwije uko bukeye.

Raporo yakozwe na Norwegian Peacebuilding Resource Center ivuga ku ngaruka mbi za Boko Haram, abagera ku 12,000 barishwe mu 2014 honyine, abakobwa 200 barashimuswe bakurwa mu mashuri n’abo barwanyi, tutibagiwe n’ibikorwa remezo bikomeza kuhangirikira.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.