Groupe Amababa ni korali (itsinda) y’abagabo n’abasore, ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Horeb, riherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, munsi gato ya Kigali Pele Stadium.
Yatangiye umurimo wo kuririmba mu mwaka wa 2007 ari abasore, muri abo banyuzemo hakaba hasigaye abasore 3, na ho abakiririmba hakaba hasigayemo umusore ymwe (1), mu gihe abandi bose bashimira Imana ko yabubakiye ingo.
Amababa mu marenga ya gihanuzi bisobanura "Kwihuta," nk’uko biri muri Matayo 28:19-20 havuga ibyo kwihutana ubutumwa bwamamaza Yesu Krist. Aho babashije gutumirwa hose, aho babashije kugera harimo hafi mu ntara zose z’Igihugu ndetse n’i Bujumbura mu Burundi, bahagiriye ibihe byiza kandi benshi bafashwa n’indirimbo zabo. Abagize korali baniteguye gukomeza gukora uwo murimo aho bazahamagarwa hose, biciye muri gahunda y’itorero ryabo.
Gusa, nta bwo abayitangiriyemo bose bakiyirimo, ahubwo imibare yabo igaragaza ko hamaze gucamo abaririmbyi 12, bitabira gahunda nyinshi baba bahawe n’itorero ryabo, izo batumirwamo n’ayandi matorero bafatanije umurimo, iz’abanyamuryango babo (bakoze ubukwe), kubasura n’ibindi, kandi banabashimira cyane uburyo babashyigikira muri uwo murimo w’ivugabutumwa, harimo gufatanya gukora amateraniro (Amavuna).
Baterwa umwete cyane n’abagira aho bakurwa n’ubutumwa batwaye, cyane iyo hari ubabwiye ko yafashijwe n’indirimbo zabo zikanamubwiriza agahinduka, kandi rwose barahari. Izo indirimbo zabo zifasha benshi haba ku bazitunze, abazumva ku maradiyo, ku mateleviziyo, cyangwa ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube channel yabo "Amababa Group,” Instagram na Facebook. Aho hose wandika ‘Amababa Group’ ukabona gahunda zabo uniyumvira izo ndirimbo.
Ibyo byose bageraho nta bwo babyita ibyabo ahubwo ni iby’abababa hafi (Amababa Familly Group AFG) batibagiwe n’itorero ryabo rya "Horeb SDA.” Bafite indirimbo z’amajwi, imizingo itatu n’uwa kane uri gutunganywa ugana ku nusozo, n’undi umwe w’amashusho. Uwa kabili na wo uri mu nzira, kuko ku wa 28 Werurwe 2025, indirimbo yambere yagiye ahagaragara mu buryo bw’amashusho.
Iyi ndirimbo yabimburiye izindi muri album ya kabiri y’amashusho, yitwa “Arihariye." Hari n’izindi ndirimbo ziri hafi gusohoka nk’uko ubuyobozi bw’iyi korali bwabitangarije Paradise.
Mu kiganiro bagiranye na Paradise, basoje babwira wowe usomye iyi nkuru bati: “Karibu rero kuri channel yacu ‘Amababa Group.’ Imana itwongerane imigisha, turabakunda, turi kumwe.”
Sogongera kuri album yabo ya kabiri y’amashusho ureba iyi ndirimbo “Arihariye”
Groupe Amababa ni korali (itsinda) y’abagabo n’abasore baririmbira Imana, kandi indirimbo zabo zifasha benshi