Diane Nyirashimwe [Diane Zebedayo] uri mu baririmbyi b’abahanga bakomoka mu Rwanda, yiyongereye ku bahanzikazi bakora umuziki wa Gospel, ibintu atangiye nyuma yo kujya gutura muri Amerika.
Izina Diane Nyirashimwe rizwi cyane muri Healing Worship Team, True Promises na Zebedayo Family. Muri aya matsinda yose, Diane ni we ugaragara atera indirimbo hafi ya zose, akazitera mu buhanga bwe bwihariye buryohera benshi.
Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Diane yagiye gutura muri Amerika asanzeyo umugabo we Eric Mpore. Nyuma y’umwaka umwe n’amezi macye agezeyo, yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yasohotse tariki tariki 08.02.2023. Ni indirimbo yise "Kora" yasohokanye n’amashusho yayo.
Ushobora kwibaza impamvu atatangiye kuririmba ku giti cye akiri mu Rwanda ahubwo akaba abikoze nyuma yo kugera muri Amerika. Ushobora gukeka ko yabonye agiye kure ya bagenzi be bo mu matsinda yaririmbagamo mu Rwanda, agahitamo kuticarana impano ye, agatangira kuririmba wenyine.
Ibi byose ariko ntaho bihuriye n’ukuri kwa Diane, kuko uburyo yabisobanuye, n’iyo uyu munsi wa none aba akibarizwa mu Rwanda, yari kuba yashyize hanze indirimbo ye bwite. Asobanura ko ari IGIHE CY’IMANA. Yavuze ko atangiye uru rugendo nyuma yo kubisabwa na benshi kandi nawe akabisengera.
Paradise.rw yabajije Diane iti "Utangiye kuririmba ku giti cyawe nyuma yo kugera muri US, bifitanye isano?". Mu gisubizo cyiza yatanze yashimangiye ko ari igihe cy’Imana. Ati "Oya, nta sano, ni uko ari cyo gihe Imana yashimye ko ntangira gukora ku giti cyanjye, muri make ni igihe cy’Imana".
Gospel nyarwanda igiye kunyeganyeza Amerika
Mu nkuru z’ubutaha tuzagenda tugaruka ku mpamvu umuziki nyarwanda wa Gospel ari uwo kwitega muri iyi minsi, yaba muri Amerika no mu bindi bice by’Isi. Kuri ubu turatangirira kuri Diane, nk’ingingo ya mbere igaragaza uburyo Gospel iri kurabagirana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Diane yafashije Healing Worship Team kuba itsinda rya mbere rihagaze bwuma mu Rwanda muri za Worship Teams. Indirimbo nka "Nguwe neza", "Icyo wavuze", "Nta misozi" n’izindi yagizemo uruhare rukomeye, ntagushidikanya zishe abadayimoni batabarika. Zahembuye abantu ibihumbi n’ibihumbi nk’uko bigragara kuri Youtube.
Si aho gusa yatanze umusanzu, ahubwo True Promises Ministry nayo yaba umuhamya w’ibi, ko Diane yababereye umugisha mu buryo bukomeye. Yaba mu ndirimbo zabo atera, mu bitaramo n’ahandi, Diane iyo yabaga afashe mikorofone, ibintu byahitaga bihindura isura. Yarahamagawe!.
Igihe gito amaze muri Amerika, twabashije kumenya ko muri Zion Temple hari umutwe w’abaririmbyi ukomeye, abo ni Asaph DFW ikorera umurimo w’Imana muri Zion Temple Dallas. Indirimbo yabo "Umwami w’Ubwiza" yatewe n’abarimo Diane imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 70.
Diane yashyize hanze indirimbo ye ya mbere
Nusesengura urasanga harimo imbaraga za Diane Nyirashimwe kuko mbere y’uko agera muri iri tsinda, bari basanzwe baririmba ariko nta ndirimbo yabo yakunzwe nka "Umwami w’Ubwiza" yagizemo uruhare. "God bless you all, God bless sister Esther and Sister Deborah for leading us into this moment of worship. Uyu yashimiraga cyane Diane na Esther bayoboye neza iyi ndirimbo.
Ikindi cyabikwemeza ni uko Zion Temple mu Rwanda ifite Asaph muri buri paruwase ariko nta n’imwe irakora nk’ibyo Asaph DFW yakoze iri kumwe na Diane wahinduriwe izina na Apostle Dr Gitwaza akamwita Deborah kubera ubuhanga n’umuhamagaro ukomeye yamubonyemo.
"Twibagirwe Diane muri za korali na Ministry? Niba ari oya uzabihuza gute?" Kuba Diane atangiye kuririmba ku giti cye, nka Paradise twagize impungenge ko yaba agiye gutera umugongo amatsinda, ariko aduhumuriza agira ati "Byose nzabikora kandi cyane kuko byose ni umurimo umwe wo kuramya Imana".
Diane ugiye gukomeza kuririmba mu matsida, ari na ko akora indirimbo ze bwite, ni umugisha ukomeye ku muziki wa Gospel by’umwihariko ku batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamufite umunsi ku wundi. Kuririmba ku giti cye no muri korali, ntacyo bizica na cyane ko hari abandi babikora kandi bikagenda neza.
Urugero rwa hafi ni Ben & Chance baririmbana nk’itsinda rya babiri bakabifatanya no kuririmba muri Alarm Ministries. Hari kandi James & Daniella aho Daniella abifatanya no kuririmba muri True Promises. Ubuhanga bwa Diane, gukunda Imana cyane bimuranga, kuba ashyigikiwe n’Itorero rya Zion Temple, kuba yarabisengeye, nta kabuza bizatumbagiza umuziki we.
Abafite amaso y’Umwuka, barabona ko Gospel nyarwanda igiye kunyeganyeza Amerika ugendeye ku mbaraga zikomeye ikomeje kunguka umunsi ku wundi. Muri iyi nkuru twibanze kuri Diane ugiye gutuma aya mateka yubakika, ubutaka tuzareba n’abandi tubona bagiye gutanga umusanzu mu gutuma Gospel nyarwanda ikurirwa ingofero muri Amerika nzima.
Diane avuga ko azakomeza kuririmba no mu matsinda
RYOHERWA N’INDIRIMBO "KORA" YA DIANE NYIRASHIMWE