× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gospel ihawe umugisha! Elino yateguje isi indirimbo idasanzwe yise ’Sinzanyeganyezwa’

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Gospel ihawe umugisha! Elino yateguje isi indirimbo idasanzwe yise 'Sinzanyeganyezwa'

Umusore ukiri muto, Nkundimana Elie, wamenyekanye ku mazina ya Elino mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza zigera kuri ebyiri amaze gushyira ahanze, yateguje indirimbo ya gatatu igiye guhindura amateka y’umuziki we, igasiga abandi benshi bamenye ko na we yaje aje muri uyu murimo.

Iyi ndirimbo ifite izina ritoroshye kuko ribumbatiye ubutumwa bukomeye. Elino yayise "Sinzanyeganyezwa", akaba yarayandikishije Bibiliya. Amagambo menshi ni ayakuwe mu Ijambo ry’Imana, ibi bikaba byaratumye irushaho guhimbaza Imana aho guhimbaza nyiri igihangano.

Ubwo yaganiraga na Paradise, Elino asobanura imvano y’indirimbo yagize ati: Iriya ndirimbo nayikomoye ku Ijambo ry’Imana. Yose nayikomoye ku Ijambo ry’Imana, kandi iririmbitse mu njyana ijyanye n’igihe tugezemo. Ni ijambo Dawidi yavuze ati ‘Nashyize Uwiteka mu nzira zange iteka, ari iburyo bwange Sinzanyeganyezwa’. Ni indirimbo y’amashimwe, kandi no mu Bacamanza nakuyemo imirongo iri muri iyi ndirimbo.”

Ukimara kumva ijambo ’Sinzanyeganyezwa’ wagira ngo hari imbaraga yibitsemo zituma yigirira icyizere akumva nta cyamuhangara, gusa yabisobanuye agira ati: “Sinzanyeganyezwa si ko iryo jambo naryitiriye indirimbo yange kuko niyizeye ngewe ubwange, ahubwo ni uko mfite Yesu, ni uko muri nge harimo Yesu, mbese si nge uriho ni Yesu uri muri nge, rero kunyeganyeza biragoye muri nge harimo Kristo.”

Uyu musore wo mu Itorero rya ADEPR watangiye umuziki mu Ntangiriro za Gashyantare 2024, yahuye n’imbogamizi ikomeye, indirimbo ze zisibwa ku muyoboro wa YouTube kandi na wo ugendana na zo, izo zikaba zari imwe yitwa Sijaiona na Bwa Buntu.

Akimara kubura umuyoboro wariho izo ndirimbo zari zimaze kurebwa inshuro nyinshi kuri YouTube nk’uko yabitangaje, yahise kuzishyira ku muyoboro mushyashya ari na wo azashyiraho iyi ndirimbo "Sinzanyeganyezwa".

Yagize ati: “Indirimbo wabonye kuri uyu muyoboro wa YouTube zari ziri ku wundi muyoboro, icyakora uza gukurwa kuri YouTube, duhita tuzimurira kuri uyu mushya tugiye no gushyiraho iyi ndirimbo nshyashya irasohoka ejo ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024. Zari ziri kuzamuka neza, zisibwe turongera tuzishyiraho na bwo zirarebwa. Imana yabigiyemo.”

Elino ukiri mushya mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, ariko akaba afite impano ikomeye kandi izagera kure, yanze kuririmba umuziki usanzwe kugira ngo akoreshe impano ye yamamaza ubutumwa bwiza, kandi uretse no kuririmba akora indi mirimo mu itorero.

Yabivuzeho agira ati: “Niyumvamo kuririmbira Imana, kandi nkora n’ibindi bintu bigendanye no gukorera Imana birimo kwigisha Ijambo ry’Imana mu materaniro, kuganiriza abantu amagambo y’Imana n’ibindi.”

UMVA INDIRIMBO IHERUKA YA ELINO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Elino my Son; imbere cyane Musore wanjye!
Komeza utsinde kdi nturi wenyine abawe twese turikumwe kandi kubera Imana urashoboye!

Cyanditswe na: MUVANDIMWE Christophe   »   Kuwa 14/09/2024 08:44