× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

God’s Flock Choir yasohoye indirimbo nshya “Nzaririmba” ivuga ku rukundo rwa Kristo

Category: Choirs  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

God's Flock Choir yasohoye indirimbo nshya “Nzaririmba” ivuga ku rukundo rwa Kristo

God’s Flock Choir, ikorera umurimo w’indirimbo mu Itorero rya Kaminuza SDA Church, mu karere ka Huye, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Nzaririmba” ku wa 29 Kanama 2025.

Iyi ndirimbo igamije gukangurira abemera Imana kuririmba no kumenyekanisha urukundo rwa Kristo ku bana b’Imana.

Indirimbo “Nzaririmba”, yanditswe na Elissa, amashusho yayo atunganywa na OASIS Group, ikaba iri ku rubuga rwa Youtube rwa “God’s Flock Choir Kaminuza SDA”.

Perezida wa korale, Daniel Uzayisenga, yagiranye ikiganiro na Paradise, asobanura ko iyi ndirimbo igamije gufasha abantu kumva urukundo rw’Imana no kugaragaza ibyiza Kristo yadukoreye.

Yagize ati: "Ni indirimbo nziza ivuga kuririmba ibyiza umwami wacu Yesu Kristo yadukoreye, ivuga urukundo Kristo yadukunze akatwitangira.

Tugaragaza uwo tugomba kuririmba n’icyo yadukoreye. Abantu benshi ntibasobanukiwe ko Yesu yadukunze urukundo rubasha gutuma atwitangira, rero bakeneye kubyumva yuko yadukunze akatwitangira dukeneye kumuririmbira."

God’s Flock Choir kandi ifite gahunda yo gukomeza gukangurira abakunzi bayo kuzabana na bo mu bitaramo bitandukanye, harimo igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo gutangaza ubutumwa bwiza.

Igitaramo cyiswe “Ebenezer Concert: Uwiteka yabaye mwiza kuri twe” kizabera kuri Kigali Bilingual Church (KBC) ku itariki ya 08 Ugushyingo 2025, aho korali izifatanya n’amakorali akomeye arimo Inyenyeli z’ijuru (Itorero rya Mahembe), Way of Hope (Itorero rya Remera) ndetse n’Abahamya ba Yesu (Itorero rya Muhima).

Prezida Uzayisenga yasabye abakunzi ba korali gukomeza kubashyigikira, haba mu bitekerezo, mu bikorwa bategura ndetse no gusangiza abandi ibihangano byabo.

God’s Flock Choir yatangiye igizwe n’abasore, nyuma ijyamo n’abakobwa, ikaba imaze kugira imizingo itandatu y’amajwi ndetse n’imizingo itatu y’amashusho, zose zigaragara ku rubuga rwayo rwa Youtube.

Korali isanzwe ifite izindi ndirimbo z’ubutumwa bwiza zirimo “Yaranesheje”, “Byose ni ubusa”, “Imbabazi” n’izindi, zose zigamije gukangurira abantu kwihana no kubabarirwa ibyaha.

Indirimbo “Nzaririmba” iri mu majwi meza kandi ifite ubutumwa bukomeye bwo guhesha Imana icyubahiro no gukangurira abantu kuririmba urukundo rwayo.

Credits (Co-writer): Muragijimana Donatien, umutoza wa korali wungirije

Ushobora kureba iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube:

Mu majwi meza, God’s Flock Choir yatanze ubutumwa bwiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.