× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Glory to Glory International Ministry yakoze igiterane cy’amateka benshi bakira intimba zo mu mitima-AMAFOTO 100

Category: Ministry  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Glory to Glory International Ministry yakoze igiterane cy'amateka benshi bakira intimba zo mu mitima-AMAFOTO 100

Icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa 4 k’umwaka wa 2023 gisize amateka muri Gospel nyarwanda bitewe n’ibiterane biremereye bitazibagirana mu nkingi z’imitima ya benshi.

Ku ruhembe rw’imbere, igiterane cyateguwe na Glory to Glory International Ministry. Iki giterane cyabaye tariki 01/04/2023, cyari gifite intego yo guhuza abantu n’Imana, abantu bahure n’Umwami Yesu, bamamaze ububyutse.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Umuyobozi wa Glory to Glory, Pastor Elie NSHUTI RUTAGWERA yatubwiye byinshi kuri iki giterane cyasize amateka.

Paradise.rw yamubajije icyatumye bashyira imbaraga nyinshi mu mitegurure ndetse n’umusaruro bari biteze mu giterane.

Yagize ati"Twashakaga kugira ngo duhuze abantu n’Imana, kugira ngo abantu bahure n’Umwami Yesu, twamamaze ububyutse, by’umwihariko mu rubyiruko.

Twari twiteze ko abantu bahura na Yesu bagakizwa, ikindi twari twiteze ko abantu buzura Umwuka Wera. Icya gatatu twari twiteze ko abantu bagira ibihe byiza. Ikindi nyamukuru, twari twiteze gukora kw’indwara, by’umwihariko intimba zo mu mitima".

Ni igiterane cyitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye, yaba abashumba, abavugabutumwa, abahanzi ndetse n’amatsinda afite ubusobanuro bukomeye muri Gospel nyarwanda.

Kitabiriwe na Rene Patrick na Tracy, DJ Spin (kuri ubu ufatwa nka Dj wa 1 mu mujyi wa Kigali), Rachel Uwineza (umuramyi w’agatangaza), Rise and Shine Drama team, abakozi b’Imana batandukanye barimo Umukuru wa Bene Kora Ministry, Fred Mudahemuka ukorera kuri City Reach Church n’abandi.

Igiterane cyatangiye saa cyenda, cyatangijwe na Praise worship Team yashyize mu bihe by’Umwuka abitabiriye iki giterane. Yakurikiwe na DJ Spin uzwiho gususurutsa ibirori.

Abaramyi, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abandi bakozi b’Imana batandukanye basangije abitabiriye igiterane ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ndetse no mu ijambo ry’Imana.

Iki giterane kandi cyaranzwe no gusangira Ibyanditswe Byera, bituma abantu bahemburwa n’ijambo ry’Imana. Abitabiriye iki giterane kandi banyuzwe n’ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bakozi b’Imana wahoze mu rumogi aza gukizwa yizera Umwami Yesu Kristo.

Ibyo byose byatumye bamwe buzura Umwuka Wera, bavuga izindi ndimi, abari bafite imitima isobetse intimba ndetse n’amaganya barabohoka, bituma haboneka abantu benshi bizera umwami Yesu Kristo, nk’uko byanditse mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 19:18-19.

Umuyobozi wa Glory to Glory Ministry, yatangarije Paradise.rw ati: "Ishusho y’iki giterane yatumye abayobozi b’itorero bagira irindi hishurirwa ko abantu bakeneye kubwirizwa ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu Kristo, bityo bagakizwa bakava mu byaha".

Ku bw’ibyo, barateganya kuzakoresha ibindi biterane bikomeye mu minsi iri imbere. Imigendekere myiza y’iki giterane, irahura n’ubuhanuzi bwa Pastor Robert Kayanja (ufatwa nk’umubyeyi wo mu Mwuka w’iyi Ministry) uri mu bapasiteri bakunzwe mu Karere, wahanuye mu 2021 ko Imana igiye gukoresha cyane Glory to Glory International Ministries cyane cyane mu rubyiruko.

REBA UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITERANE

REBA AMAFOTO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.