Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Gloire Nkundayesu [Gloire ATS], Umunyarwanda uba muri Kanada, yashyize ahagaragara album ye ya 3 yise “Child of God – Enfant de Dieu (Umwana w’Imana)”, ikaba igizwe n’indirimbo 10 ziri mu Cyongereza n’Igifaransa.
Iyi ni album ya 3 kuko izindi album ebyiri za mbere ziri mu Kinyarwanda, ziriho indirimbo nka “Ntakiri mu Mva”, “Data Arakora”, “Icyubahiro” n’izindi. Iyi ashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2024 ni iya 3 ariko ikaba n’iya mbere mu Gifaransa n’Icyongereza.
Album ya mbere Gloire ATS yitwa "Kubaho Ni Kristo", Album ya kabiri yitwa "Icyo nasabye" naho Album ya gatatu yitwa "Child of God". Album ye ya gatatu iriho indirimbo icumi zigabanyije mu bice bibiri, igice kimwe kiriho indirimbo zo mu Cyongereza, ikindi kikabaho indirimbo zirindwi zo mu Gifaransa. Izo ndirimbo ni izi zikurikira:
Igice 1- Child of God: (Indirimbo z’Icyongereza)
1. Love letter
2. Child of God
3. Free
Part 2- Enfant de Dieu (French songs)
1. Lettre d’amour
2. Roi Jésus
3. Enfant de Dieu
4. En toi seul
5. Libéré
6. Vainqueur
7. Un feu nouveau
KANDA HANO WUMVE ALBUM YA GATATU YA GLOIRE ATS
Gloire ATS yabwiye Paradise ko iyi Album ye ya gatatu ari iy’urugendo ruzamura abantu mu Mwuka, ruri mu Gifaransa n’Icyongereza, rushingiye ku nsanganyamatsiko zo kwizera, gucungurwa, no kwitangira Imana. Igaragaza isano yihariye iri hagati y’abantu n’Imana binyuze mu gusenga bivuye ku mutima, gushimira, no kuyubaha bitewe n’urukundo n’ubuntu bwayo.
Indirimbo nka "Love Letter – Lettre d’Amour (Ibaruwa y’urukundo)" na "Child of God – Enfant de Dieu (Umwana w’Imana)" zerekana imbaraga zo guhindurwa n’ukuhaba kw’Imana, mu gihe "Free" na "Libéré" (Ukubohoka) zigaragaza zirimo ubutumwa bwo kwishimira ko habayeho ukwibohora icyaha binyuze mu gitambo cya Yesu.
Iyi album ihuza guhimbaza Imana, gutekereza ku byo yakoze, no gutangaza ukwizera, ishimangira abuntu abizera bagiriwe mu gutoranywa, guhindurwa bashya, no gutsinda ibibagerageza binyuze mu rukundo rwa Kristo.
Nyuma yo gusohora iyi album hazakurikiraho ibitaramo azakora, aho kimwe azagikora tariki 9 Ugushyingo 2024, naho igitaramo cya 3 agifite mu Ukuboza ariko amatariki ntarayemeza neza. Mu ntangiro z’umwaka wa 2025 arateganya gukora "Official Album Launch Concert", akaba azayikorera muri Quebec City.
Ni ibiki wamumenyaho?
Gloire ATS (A Toi Seigneur, i.e Iwawe Mwami) ni injeniyeri w’amashanyarazi akaba n’umucuranzi w’indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, ufite n’impano yo kuririmba, ubu akaba abarizwa i Québec, muri Kanada kuko akomoka mu Rwanda.
Yamenye ko afite impano yo kuririmba akiri muto ubwo yatangiraga kuririmba mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday School).
Urukundo yakundaga umuziki rwiyongereye mu myaka ye y’ubugimbi, ubwo yinjiraga muri korari yiga mu mashuri yisumbuye. Iki gihe ni bwo yimenyereje kuririmba, akagorora ijwi neza kandi akamenya gucuranga biruseho ubwo yabaga muri Korali Intumwa y’i Musanze.
Yasohoye indirimbo ye ya mbere ari na yo yamubereye urufatiro rwo kuba umuhanzi ku giti cye ubwo yari amaze kubona impamyabumenyi ihanitse (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’amashanyarazi i Beijing mu Bushinwa mu mwaka wa 2008.
Uyu mugabo akaba na se w’abana batatu, yakomerejeho gukurikirana impano ye yo kuririmba no gucuranga, ari ko abifatanya n’inshingano zo kwita ku muryango ndetse n’akazi ke ko mu mashanyarazi.
Mu mwaka wa 2016, yasohoye album yitwa “Kubaho ni Yesu” y’indirimbo 12 ziri mu Kinyarwanda, nyuma yaho aza gusohora indi album y’indirimbo 10 na zo ziri mu Kinyarwanda, birushaho guhamya ko umuziki umurimo kandi ko awukunda, awushoboye.
Iyi album ashyize hanze yise “Child of God - Enfant de Dieu (i.e Umwana w’Imana)" ni uruvange rw’injyana ya Afurika n’umuziki mpuzamahanga, harimo Afrobeat, reggae, na rock igenda gake, ikaba itanga ubutumwa bw’ibyiringiro, kwizera n’urukundo rw’Imana.
Usibye impano ye yo kuririmba, Gloire acuranga gitari (bass), gitari (acoustic), na piyano. Umuziki we urangwa n’indirimbo zubaka n’amagambo avuye ku mutima ashingiye ku kwizera kwe no mu buhamya bw’ubuzima bwe.
Atuye muri Kanada we n’umuryango we
Gloire Nkundayesu aka Gloire ATS
KANDA HANO WUMVE ALBUM YA GATATU YA GLOIRE ATS
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "CHILD OF GOD" YA GLOIRE ATS