Girimbabazi Eric ni umusore ushima lmana ukomoka mu karere ka Musanze ndetse akaba ari ho ari kubarizwa kugeza ubu.
Girimbabazi Eric yavukiye mu muryango w’abana 10 akaba ari uwa 9. Avuga ko mu muryango we "ni njye muririmbyi urimo ku buryo n’abo mu muryango batungurwa n’ukuntu nakuze nkunda kuririmba, nabo barandetse ndakomeza bakomeza kunshigikira."
Yaje gutangira umiziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2022, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yambere yakoze yitwa "Komeza icyufite" aza gukurikizaho iya kabiri yise "lneza yawe", iya gatatu yitwa "Ambera maso", iya kane yitwa "Niki naguha".
Kuwa 10 Gicurasi 2024 nibwo uyu muhanzi ukomoka I Musanze yashyize hanze igihangano gishya yise "Umutima", ikaba ibaye indirimbo ya gatanu uyu muhanzi ashyize hanze.
Paradise yaje kugirana ikiganiro n’uyu muramyi maze agira ati: "Iyi ni indirimbo ya 5 nshyize hanze yitwa ’Umutima’, ni indirimbo mvugamo iby’abantu batishimira uko mbayeho n’ibyo nkora ariko bigakomeza bikaba byiza. Mbwira n’abantu ko iyo uri kumwe na Yesu ntakigomba kugukanga."
Girimbabazi Eric yashyize indirimbo nshya ’Umutima’
Imana ikomeze imufashe tumurinyuma turamushigikiye icyaba cyose