× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gicumbi: Theo Bosebabireba na Israel Mbonyi bagiye guhurira mu giterane cyateguwe na Life Link

Category: Artists  »  5 months ago »  Ruzindana Jackson

Gicumbi: Theo Bosebabireba na Israel Mbonyi bagiye guhurira mu giterane cyateguwe na Life Link

Mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Abajyaruguru, hagiye kubera igiterane gikomeye cyatumiwemo Israel Mbonyi na Theo Bosebabireba.

Abahanzi bakunzwe bihebuje mu muziki wo kuramya Imana no kuyihimbaza mu Rwanda banatangiye kwigarurira Afrika, Theo Bosebabireba na Israel Mbonyi, bagiye kongera guhurira mu giterane nyuma y’amezi macye bahuriye bwa mbere mu cyabereye muri Kayonza.

Theo Bosebabireba usengera muri ADEPR azwiho kuririmba indirimbo zihumuriza abari mu bihe by’imihangayiko akabibutsa gukora kw’Imana. Umwibuke mu ndirimbo zitandukanye nka "Kubita utababarira" ndetse na "Icyifuzo".

Israel Mbonyi agiye gutaramira i Gicumbi ari mu byishimo byo kuzuza ibihumbi 500 by’abamukurikira kuri Instagram no kongera kuzuza BK Arena, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi wese. Umwibuke mu ndirimbo "Hari ubuzima" na "Nina Siri".

Mbonyi na Bosebabireba bafatwa nk’abami b’umuziki wa Gospel mu Rwanda kubera uduhigo bamaze kwesa. Bagiye guhurira mu giterane cyateguwe n’Umuryango Life Link ku bufatanye n’amatorero yo mu karere ka Gicumbi.

Ni igiterane cy’ububyutse cyiswe ”Biba ibyiringiro” kizatangira taliki 24 Mutarama kugeza Kuri 27 Mutarama 2024, kuri stade y’akarere ka Gicumbi. Iki giterane gitegerezanyijwe amatsiko menshi n’abanya-Gicumbi.

Muri iki giterane hazaba harimo umuvugabutumwa mpuzamahanga Jonathan Conrathe uzaturuka mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba ari we uzagabura Ijambo ry’Imana.

Mu bandi bakozi b’Imana bazagaragara muri iki giterane, harimo umuhanzi Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi hamwe na Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina rya “Bose babireba”.

Robert Ndikubwayo umuhuzabikorwa w’iki giterane mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko bifuje gutangira umwaka bakora igiterane mu rwego rwo gushima Imana no kuyiragiza umwaka mushya wa 2024.

Yagize ati “Tuzasenga dushima Imana ko yabanye n’abantu bayo mu mwaka twasoje,dusenge kugira ngo uburinzi bwayo buzatugumeho ndetse buzabe no kugihugu cyacu cy’u Rwanda amahoro n’umutekano bikomeze kudusesekaraho nk’abanyarwanda”.

Yakomeje avuga ko iyi ariyo mpamvu batumiye abahanzi bakunzwe barimo Israel Mbonyi hamwe na Theo Bosebabireba ngo bazafashe gususurutsa abazitabira iki giterane ndetse n’uyu muvugabutumwa w’Umwongereza Imana isanzwe ikoresha ibitangaza, akaba ari n’umwigisha mwiza cyane w’ijambo ry’Imana.

Yasoje akangurira abantu kuzitabira iki giterane, by’umwihariko abaturage bo mu karere ka Gicumbi n’inkengero zako kuko abazitabira bazahemburwa n’Imana cyane, binyuze mu bakozi bayo. Kwinjira muri iki giterane ni ni ubuntu ugatahana ubwiza bw’Imana.

Israel Mbonyi agiye gutaramira abanya-Gicumbi

Theo Bosebabireba ategerejwe muri Gicumbi

Muri Gicumbi hagiye kubera igiterane cy’imbaturamugabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.