Abaramyi Gaby Kamanzi na Arsene Tuyi kuri ubu bari mu gihugu cya Ghana aho basoje igikorwa cyiswe "Praise and Worship Team, Bible Reading &Prayer".
Ni igikorwa gihuje abaramyi baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika aho abo baramyi bahuriye mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana amasaha 144 nta guhagarara (Non-Stop Praise and worship).
Mu bitabiriye iki gikorwa harimo abaramyi bakomoka muri Ghana n’amakorali atandukanye.
Ibendera ry’u Rwanda rikaba ryari rihetswe mu buryo bw’umwuka na Gaby Kamanzi na Arsene Tuyi.
Ibindi bihugu byitabiriye iki gikorwa harimo Benin, Ethiopie, Egypte, South Africa ndetse na Leta Zunze ubumwe za America.
Mu kiganiro Paradise.rw yagiranye na Gaby Kamanzi yavuze ko yashimishijwe n’uyu mwanya bahawe wo guhagararira u Rwanda kubw’umurimo w’Imana.
Ikindi yongeyeho ko iki gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana cyamaze amasaha 144 aho buri monota hagombaga kuba umuntu umwe cyangwa benshi barimo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gikorwa cyaberaga mu rusengero rwitwa LOGOS RHEMA FOUNDATION. Iyi ikaba ari church yatangiye ari umuryango ugamije gufasha abantu nyuma uyu muryango waje kuvamo urusengero.
Iki gikorwa cyashojwe kuwa Gatandatu tariki 04/11/2023 saa mbiri zuzuye z’umugoroba. Uyu Muryango niwo wishyuriraga abaririmbyi bitabiriye uwo mwanya amatike, aho kuba ndetse n’amafunguro.
Gaby Irené yakomeje avuga ko nibura buri munsi bagiraga nibura isaha imwe yo guhimbarisha bigakorwa mu rurimi rw’ikinyarwanda n’icyongereza n’igifaransa gikeya.
Yongeyeho ko rimwe na rimwe bakoreshaga ururimi rw’iringara ariko hakaririmbwa indirimbo ifite ibisobanuro biri mu cyongereza kugira ngo abantu Bose bumve ubutumwa bwiza.
Ibi bikorwa byose byakorwaga mu buryo bwa live bikanyura kuri Facebook.
Amakuru Paradise ifite ni uko Gaby Kamanzi na Arsene Tuyi batumiwe muri iki gikorwa n’umuramyi Akosua Pokua baheruka guhurira ku ruhimbi mu gitaramo cyateguwe n’umuramyi Arsene Tuyi.
Bamaze amasaha 144 baramya Imana ntaguhagarara
Imana ihe umugisha Arsene na Gabi
Ariko natwe murwanda ducyeneye ibihe byo kuramya noguhimba Imana birebire nkukunguku.
Imana ihe umugisha Arsene Tuyi na Gabi kamanzi .
Ariko natwe ibibihe turabicyeneye murwanda byo kuramyano guhimbaza Imana non stop igihe kirekire gutsa
Imana ihe umugisha Arsene na Gabi
Ariko natwe murwanda ducyeneye ibihe byo kuramya noguhimba Imana birebire nkukunguku.