Mu bihe by’ibyishimo bya Noheli, aho Abakristo hirya no hino ku isi bibuka kandi bishimira ivuka ry’Umwami wabo Yesu Kristo, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gentille Mushimiyimana [Gentille M] yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Ni Yesu”.
Gentille Mushimiyimana [Gentille M] ni umuhanzi w’umuhanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba atuye mu mujyi wa Edmonton, Alberta muri Canada, aho amaze imyaka myinshi akorera Imana abinyujije mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yatangiye kuririmba akiri muto, afite imyaka 12, aririmba mu matorero atandukanye yo mu Rwanda, by’umwihariko muri Assemblies of God, ndetse no mu bigo by’amashuri aho yifashishaga indirimbo mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Mu mwaka wa 2004, ni bwo Gentille yerekeje muri Canada, aho yakomeje gukorera Imana aririmba no kuyobora amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana (worship teams) mu matorero atandukanye, urugendo rwe rukomeza gukura no gukomera mu murimo w’Imana.
Mu 2018, yamuritse album ye ya mbere yitwa “Witinya”, igizwe n’indirimbo 7. Muri zo, indirimbo eshatu (3) ni zo zashyizwe ku mbuga zitandukanye, zikaba zaragizwemo uruhare n’abahanzi b’ibyamamare barimo Gentil Misigaro, Adrien Misigaro na Nice Ndatabaye.
Iyi album yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, ikaba ishimangira Gentille Mushimiyimana nk’umuhanzi ufite umuhamagaro uhamye kandi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya "Ni Yesu" ya Gentille M, igamije gufasha abantu kwizihiza ivuka ry’Umukiza mu munezero no mu gushima Imana. Yayikoranye na Rachel, Solange na Gentille U, ikaba yaritondewe cyane kuva mu myandikire yayo, mu majwi, injyana no mu butumwa buyirimo.
Yakoranywe n’umwete n’ubunyamwuga bukomeye bituma iba indirimbo yuzuye amashimwe, ukwemera n’ibyishimo bya Noheli, ikwiye cyane guherekeza Abakristo muri ibi bihe byera. Amajwi n’amashusho by’iyi ndirimbo byakorewe na EPzone Studio yashinzwe na Eric Rukundo afatanyije na Prince Ombeni wahoze ari umu producer cyera mu Rwanda.
Gentille M asobanura ko indirimbo ye nshya “Ni Yesu”, ari indirimbo igamije kwamamaza Yesu, kogeza Izina rye no gutangaza uwo ari we akabwira amahanga yose. Yayanditse yisunze ubuhanuzi bukomeye bwo muri Yesaya 9:5 n’ubutumwa bwo muri 1 Petero 2:9.
Ni indirimbo yibutsa Abakristo ko Yesu ari Umwami w’amahoro wavukiye isi, kandi ko izina rye risumba ayandi yose.
Yesaya 9:5 hagira hati: “Nuko umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu… Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese uhoraho, Umwami w’amahoro.”
Na ho muri 1 Petero 2:9 hagira hati: “Ariko mwebwe muri ubwoko bwatoranijwe… kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye ikabakūra mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.”
Ubufatanye bwa Gentille M na Solange, Rachel na Gentille U, abaramyi basanzwe bakorana mu bihe byo kuramya muri Canada, bwatanze umwihariko udasanzwe.
Amajwi yabo ahurije hamwe atanga ubutumwa bukora ku mitima, bigatuma “Ni Yesu” iba indirimbo itanga ibyishimo n’ituze, by’umwihariko muri Noheli.
Gentille Mushimiyimana yatangaje ko umwaka wa 2026 uzaba umwaka ukomeye cyane mu muziki we, kuko ateganya gusohora indirimbo nyinshi zikomeye, abifashijwemo na EPzone Studio.
Uyu muramyi yashimye byimazeyo iyi studio ku bunyamwuga, ubwitange n’ubwiza bw’ikorwa rya audio na video by’iyi ndirimbo. Yagize ati: “Mfite izindi ndirimbo nzasohora mu mwaka wa 2026 mbifashijwemo na EPzone Studio.
Ndabashimira cyane ku ruhare rukomeye bagira mu bikorwa byanjye no kubikora kinyamwuga. Niyo yakoze audio na video ya ‘Ni Yesu’.”
Kuri ubu, Gentille M abarizwa mu itorero Calvary Healing Church – Edmonton, aho akomeje gukorera Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Iyi ndirimbo “Ni Yesu” yakiriwe neza cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube, aho benshi bagaragaje ko yabahaye ibyishimo, ibyiringiro n’imbaraga zo kwizihiza Noheli mu buryo bw’umwuka.
Yayeli Niyitegeka umwe mu baririmbyi b’abahanga cyane mu Rwanda yagize ati: “This is such a nice song! Everything about it is beautiful. God bless you bakozi b’Imana.”
Undi ati: “Haleluuuya! Ni we kubaho kwacu, ni Yesu! Imana igukomereze mu buntu bwayo Sis Gentille.” Undi waryohewe yagize ati: “Only Jesus… Ndafashijwe cyane. Izina rye risumba ayandi yose.”
“Ni Yesu” ni indirimbo ishimangira ko Noheli ari igihe cyo kwishima, gushima no kwamamaza Umwami Yesu Kristo, kandi Gentille Mushimiyimana agaragaza ko ari umuhanzi wo guhangwa amaso mu 2026, bitewe n’ibikorwa yateguje bijyanye n’umuziki we.
Gentille M yatanze Noheli mu ndirimbo "Ni Yesu"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NI YESU" YA GENTILLE M