× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gentil Misigaro agarukanye "Antsindira Intambara" anahishura ko Mwuka Wera yari yaramusabye gufata ikiruhuko

Category: Rwanda Diaspora  »  2 months ago »  Our Reporter

Gentil Misigaro agarukanye "Antsindira Intambara" anahishura ko Mwuka Wera yari yaramusabye gufata ikiruhuko

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo “Biratungana”, agarutse mu muziki afite imbaraga nshya nyuma y’imyaka hafi ine atashyira hanze indirimbo nshya.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025, Misigaro yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Antsindira Intambara”, yakuye mu Ijambo ry’Imana, Yesaya 41:10, rivuga ngo:

"Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye."

Mu kiganiro na inyaRwanda, Gentil Misigaro yavuze ko iyi ndirimbo itwibutsa ko tutagomba gutinya ibihe bikomeye duhura na byo, kuko aho imbaraga zacu zirangirira ari ho iz’Imana zitangirira.

Yagize ati: "Aho Imbaraga zanjye zirangirira niho ize zitangirira, aho ubwenge bwanjye burangirira ni ho ubwe butangirira. Ntabwo nkiri uwo kwirwanirira kuko mfite undwanirira. Iyo naniwe ndamuhamagara, akantsindira intambara."

Gentil Misigaro yahishuye ko iyi ndirimbo yayihayeho imyaka itanu ishize, ariko yagarutse mu muziki nyuma yo kubisabwe n’Umwuka Wera, ndetse ko yakoresheje igihe atashyize hanze indirimbo kugira ngo yite ku muryango we no ku murimo w’Imana mu rusengero.

Yavuze ati: "Maze imyaka hafi ine ntasohora indirimbo cyangwa ngo ngaragare cyane, Umwuka Wera yari yarambwiye gufata igihe cyo kwegera Imana, nita ku muryango wanjye kandi nkora umurimo w’Imana mu rusengero."

Yavuze ko uretse iyi ndirimbo nshya, hari izindi nyinshi zizagera ku icumi zizaba kuri Album ye ya kabiri yise “Yahweh”, izaba irimo indirimbo mu Kinyarwanda, Igiswahili n’Icyongereza. Indirimbo zose zizaboneka kuri iTunes, Deezer, Spotify, Amazon Music, Tidal n’izindi.

Indirimbo 10 ziri kuri Album “Yahweh” ni:
When You Command
Yahweh
Hallelujah
Kila Siku
Nguvu
Msifuni
Antsindira Intambara
Ndifuza Gusa Nawe
Yesu Araryoshye
Urakomeye

Ku bijyanye n’indirimbo ye na Meddy, Gentil Misigaro yavuze ko umushinga ukomeje ariko utarangira, bityo ntizizaba kuri iyi Album.

Mu cyumweru gishize, umugore we, Rhoda Mugiraneza, yasangije abamukurikira inkuru y’intsinzi y’amashuri ye aho yahawe impamyabumenyi mu ishami rya Social Services muri kaminuza yo Calgary, Province Alberta. Misigaro yavuze ko ibyo byamunejeje cyane, kuko bigoye kubifatanya no kurera abana, akazi n’umurimo w’Imana.

Yashimiye abakunzi be bose bamushyigikiye mu buryo ubwo ari bwo bwose, abasabira umugisha w’Imana n’ababoneyeho gutekereza ku butumwa bwe. Yagize ati:
"Imana ishimwe ihora iturwanirira ikana dutsindira intambara. Imana ibahe umugisha."

Gentil Misigaro agarukanye indirimbo nshya "Antsindira Intambara"

Gentil Misigaro agiye gushyira hanze Album ya kabiri

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "ANTSINDIRA INTAMBARA" YA GENTIL MISIGARO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.