× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ko ubutinganyi bwarimbuye Sodomu, umukristo wuzuye yakora iki muri iki gihe bukomeje guca ibintu?

Category: Ministry  »  October 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ko ubutinganyi bwarimbuye Sodomu, umukristo wuzuye yakora iki muri iki gihe bukomeje guca ibintu?

Mu mpamvu zikomeye zatumye i Sodomu harimburwa harimo ubutinganyi. Ibi bikwiriye gutuma umukristso wuzuye atekereza iki muri iki gihe ubutinganyi bukomeje guca ibintu ?

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, Radiotv 10 yatangaje ko mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard, umugabo uyobora Umurenge wa Mbogo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15, amushukishije kuzamuhindurira amazina ari mu irangamimerere.

Ibi yabikoreye aho uwo mwana atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kicukiro, mu Kagari ka Gasharu. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwamutaye muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

Ibindi byaha akurikiranyweho birimo gusaba ishimishamubiri, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atabyemerewe no gukora inyandiko mpimbano.

Si ubwa mbere twumvise amakuru y’abatinganyi (abaryamana bahuje ibitsina) haba mu Rwanda no hanze yarwo. None ko ibyaha by’ubutinganyi bikomeje kwiyongera, kuki ibihugu bimwe na bimwe bidatora itegeko ryo kurwanya abatinganyi ?

Inkuru y’ikinyamakuru Umuseke yo ku wa 06/07/2017, bagaragaje zimwe mu mpamvu zibitera harimo ibihano byashyirirwaho n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Uburenganzira bw’Abatinganyi bushyigikiwe cyane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bifatiye runini ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika muri rusange.

Igihugu cya Uganda cyagerageje kubuza abatinganyi uburenganzira bwabo, bituma inkunga bahabwaga n’ibyo bihugu zigabanuka, gihita gihagarika ingamba cyari cyarafashe aho kubura inkunga.

Ubu, ubutinganyi busa n’ubwamaze kwinjizwa mu burenganzira bwa muntu kandi ibihugu n’imiryango itera inkunga ibihugu, ntikozwa ikitwa kubangamira uburenganzira bwa muntu. Ibihugu byinshi by’Africa rero usanga bitinya guhana ubutinganyi kugira ngo bidahagarikirwa inkunga bihabwa.

Ibi ntaho bitaniye n’ibyo mu gihe cy’umukiranutsi Loti uvugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Intangiriro 19: 4-5 (4.Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu, abato n’abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo.

5 Bahamagara Loti baramubaza bati “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane na bo.”) Aba bagabo bashakaga kuryamana n’abagabo Loti yari yacumbikiye ni ukuvuga abamarayika bari baje kumufasha guhunga.

Imana irema abantu yifuzaga ko igikorwa cyo guhuza ibitsina cyangwa kuryamana kiba hagati y’umugabo n’umugore babana byemewe n’amategeko kugira ngo bororoke.

(Intangiriro 1:28 Imana ibaha umugisha, irababwira iti “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke, mutegeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere n’ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi).

Iyo uku kuryamana kubaye hagati y’umugabo n’umugore batashyingiranywe byitwa ubusambanyi. Ab’i Sodomu rero bari bararengereye bageze aho kuryamana ari abagabo. Ibi byatumye Imana ibarimbura.

Muri iki gihe Imana ibona ite abaryamana bahuje ibitsina (abatinganyi)? Na bwo yiteguye gukora nk’ibyo yakoreye ab’i Sodomu?

Pawulo mu byo yabwiye abakristo b’i Korinto byari gutuma babura Ubwami bw’Imana hakubiyemo n’abaryamana bahuje ibitsina. (1 Abakristo 6:9-10. Ni ko ye, ntimuzi ko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimuyobe: abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo, 10 abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana n’abanyazi, ntibazaragwa ubwami bw’Imana).

Umukristso wese akwiriye gukora ibyo Imana ishaka ni ukuvuga ibikwiriye byose, ibishimwa byose n’ibivugwa neza byose (Abafilipi 4:8) kugira ngo umunsi ukomeye w’Imana wo kurimbura abatayubaha utazamugwa gitumo. Gusenga Imana ni byo byonyine bizadufasha gukomeza gukora ibikwiriye mu gihe tugitegereje ko uwo munsi ugera, hato tutazamera nk’ab’i Sodomu (Luka 21: 34-36).

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.