× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Ibyo Isi ya Kidini yiteze ku ntsinzi ya Trump wishimiwe n’abaperezida – Iby’ibanze wamenya

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Amerika: Ibyo Isi ya Kidini yiteze ku ntsinzi ya Trump wishimiwe n'abaperezida – Iby'ibanze wamenya

Perezida wa Amerika mushya wa 47 yabaye Donald Trump nyuma yo guhigika abo bari bahanganye mu matora. Ni Perezida wishimiwe n’abandi baperezida batandukanye, kandi atanga icyizere mu Isi ya Kidini (amadini muri rusange).

Amajwi atatu gusa ni yo Trump yaburaga kugira ngo yuzuze amajwi 270 yari akenewe yo kumwemerera kwandika amateka yo kongera kuyobora Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri uwo mwanya we yari yamaze gutangaza ko ari Perezida wa Amerika, dore ko uwo bari bahanganye, Kamara Harris, yari agifite amajwi 214, mu gihe Donald Trump we yari afite 267.

Leta ya Wisconsin yakuyeho urujijo, yemeza ko Donald Trump wo mu Ishyaka rya Republican yegukanye umwanya wa Perezida wa Amerika, atorewe kuba Perezida wa 47 uyoboye iki gihugu. Nubwo yatsinze, na mbere yo kugaragaza ibyavuye mu matora, abayobozi b’ibindi bihugu bamwifurizaga ishya n’ihirwe, kandi nyuma yo gutsinda bamwe bamwifurije imirimo myiza nka Perezida mushya watowe.

Aba barimo Volodymyr Zelenskyy, Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza, Perezida w’u Bufaransa n’abandi batangaje ko biteguye gukomeza gukorana na we nyuma yo gutsinda.
Minisitiri w’u Bwongereza yagize ati: “Turakwishimiye Perezida watowe Donald Trump ku bw’iyi nsinzi yawe y’amateka. Niteguye gukorana nawe mu myaka igiye kuza.”

Macron w’u Bufaransa yagize ati: “Turakwishimiye Donald Trump Perezida, twiteguye gukorana nawe nk’uko twakoranye mu myaka ine yawe ya mbere, ku byo wizera n’ibyo nizera, ku murava n’icyubahiro, ku mahoro, ku burumbuke no mu bindi mu bihe biri imbere.”

Netanyahu wa Isirayeli we yagize ati: “Donald Trump muvandimwe nawe Melanie Trump, ndabishimiye ku bw’aya mateka yo kongera kugaruka muri White House. Uku kugaruka ni intangiriro kuri Amerika, ni intangiriro yo kongera gukorana bidasanzwe, ku bufatanye n’ubuvandimwe hagati ya Amerika na Israel, iyi ni insinzi idasanzwe.” Yasinye agira ati: “Ku bucuti buzima bw’ukuri.”

Donald Trump yavuze ko yiteguye gukemura ibibazo bimaze igihe byugarije Amerika birimo n’iby’abimukira banyura ku mipaka itandukanye. Yavuze ko nubwo urugendo rwe rwaranzwe n’ibizazane ariko ko rurangiye neza.

Yashimiye abana be n’umugore we, avuga ko iyo batamuba hafi muri uru rugendo rwe atari kubasha gutsinda. Nubwo amajwi akomeje kubarwa, Donald Trump yujuje amajwi asabwa (270) kugira ngo uwatowe yemererwe kuyobora Amerika.

Yavuze ko insinzi ye ari insinzi ya Demokarasi, ko nta ntambara n’imwe azashoza ku gihugu ahubwo ko azazihagarika agira ati: “Imana yarokoye ubuzima bwange kubera impamvu, kandi impamvu ni ukongera kubaka igihugu cyacu.”

Yari aheruka kuyobora amerika kuva ku wa 20 Mutarama 2017 kugera ku wa 20 Mutarama 2021, muri manda y’imyaka ine. Agarutse mu biro bya Amerika byitwa White House, nyuma y’urugendo rutoroshye aho yasimbutse urupfu inshuro ebyiri mu mezi ane ashize.

Muri manda ya mbere, mu bikorwa byo kwiyamamaza no mu kuyobora, yaranzwe no kwitabaza Abavugabutumwa n’Abayoboke b’amadini mu bintu bitandukanye, kandi ashyiraho ubwisanzure mu by’amadini na Politiki mu rugero runaka.

Ibyabaye muri manda y’ubushize bifitanye isano n’ibyo azashyiramo imbaraga muri iyi manda:

1) Inkunga y’ivugabutumwa:

Kwiyamamariza umwanya wa perezida kwa Trump mu mwaka wa 2016 na Perezidansi ye byashyigikiwe cyane n’Abakristo b’abavugabutumwa, batewe ishyaka n’amasezerano ye yo gukemura ibibazo by’imibereho nko gukuramo inda, umudendezo w’idini, no gushyirirwaho Urukiko rw’Ikirenga. Muri 2016, Abaporotestanti b’ivugabutumwa bera bagera kuri 80% baramutoye.

Ubu ntiharamenyekana umubare w’abamutoye kuri iyi nshuro, ariko biganjemo abafite aho basengera benshi kuruta abatahafite. Abo mu madini atandukanye, aya gikristo n’atari aya gikristo, bamutoye ku rugero rushimishije.

Kuri ubu no mu bihe byashize, abavugabutumwa benshi bemera Trump nk’umuyobozi uzashyigikira indangagaciro za gikristo ziharanira inyungu rusange muri rubanda, ku bibazo birimo nko kurwanya gukuramo inda, gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina, n’ibindi.

Trump yakunze kuvuga ko Amerika ari "igihugu kiyobowe n’Imana," kandi ahuza n’amagambo y’idini, ahamagarira abatora kumva ko ubumuntu bwabo bushingiye ku ndangagaciro za gikristo.

2. Ubwisanzure mu by’amadini na Politiki

Amabwiriza Nshingwabikorwa y’Ubwisanzure bw’amadini: Muri Gicurasi 2017, Trump yashyize umukono ku itegeko nyobozi rigamije kurengera ubwisanzure bw’amadini, harimo no guha uburenganzira imiryango ishingiye ku kwizera bwo kugira uruhare mu bikorwa bya politiki.

Ibi byari ingenzi cyane cyane ku bavugabutumwa hamwe n’abandi baharanira inyungu z’amadini bumvaga ko uburenganzira bwabo bw’amadini bwari bubangamiwe n’ubuyobozi bwabanje.

Umudendezo Mpuzamahanga w’amadini: Ubuyobozi bwa Trump bwashyize imbere ubwisanzure bw’amadini mpuzamahanga, bushyiraho Sam Brownback nka Ambasaderi-mukuru w’ubwisanzure bw’amadini ndetse anatumiza inama yo mu rwego rwo hejuru ivuga kuri iyi ngingo mu mwaka wa 2018.

Ubuyobozi bwagaragaje ko bushyigikiye amadini mato yatotezwaga mu mahanga, cyane cyane Abakristo bo mu Burasirazuba bwo hagati bwiganjemo amadini atandukanye atari aya gikristo.

Byitezwe ko no muri iyi manda izarangira mu mpera za 2028, Donald Trump azaha ubwisanzure amadini yo muri Amerika n’ayo hanze, ku rwego rw’isi muri rusange, nk’uko yabikoze muri manda ya mbere.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.