× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umusirikare wa FARDC yarashe abantu bane mu rusengero i Mwanda, Congo Central

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Umusirikare wa FARDC yarashe abantu bane mu rusengero i Mwanda, Congo Central

Ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, abantu bane barimo n’umwana muto bishwe barashwe n’umusirikare wa FARDC ubwo yari yinjiye mu rusengero rwitwa Le Chemine, ruherereye mu gace ka Mwanda muri Congo Central.

Uyu musirikare usanzwe arwanira mu mutwe w’ingabo za leta zikorera mu mazi (marine), yinjiye mu rusengero ahagarika amasengesho avuga ko ashaka umugore we witwa Naomi. Bamubwiye ko uwo mugore adahari, bituma afata intwaro arasa mu kivunge cy’abantu, ahitana bane barimo n’umwana.

Ibi byabereye hafi y’ahitwa Banana, ku nkombe z’inyanja ya Atlantic. Abari aho batangaje ko abantu benshi bahise basohoka mu rusengero bahunga, abandi bagakomereka.

Guverineri w’intara ya Congo Central, Madamu Grace Nkwanga, yamaganye iri hohoterwa, asaba ko ubutabera bwihutishwa kandi hakarebwa uko abasirikare bagenzurwa mu myitwarire no mu mitekerereze.

Uwo musirikare yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe n’inkiko.

Ifoto yifashishijwe, si uy’umusirikare wavuzwe mu nkuru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.