Mu bihe biri imbere RwandAir iraba ikora ingendo ziva i Kigali zerekeza muri Israel.
Nk’uko bikubiye mu biganiro byabaye mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, hagati ya Ambasaderi wa Israel mu Rwanda ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, mu gihe kiri imbere RwandAir iratangira gukora ingendo zijya muri Israel.
Ubusanzwe abanyarwanda bajya muri Israel, bibasaba guca mu bindi bihugu, bagatega indege zerekeza muri Israel kuko nta ndege iva i Kigali ngo igere muri Israel idahagaze ngo abagenzi bafate indi.
Ni ibintu byatumaga urugendo rutwara igihe kinini, ndetse n’amafaranga y’urugendo akaba menshi, ariko kuri ubu igisubizo cyabonetse ndetse kiraza gushimisha buri wese wakoraga izi ngendo n’abandi bose babiteganya.
Paradise.rw yanyujije amaso kuri Twitter, ikubitana n’inkuru nziza ku bajya muri Israel - igihugu gifatwa nk’icy’isezerano ku bizera Bibiliya. Ni ibiganiro byatanze amakuru aryoshye ku banyarwanda bakorera ingendo muri Israel.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Madamu Yvonne Makolo, baganiriye ku guteza imbere ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi ndetse banaganira ku bijyanye no kuba RwandAir yakorera ingendo muri Israel.
Mu butumwa Dr. Ron Adam yanyujije kuri Twitter yavuze ko muri iki gitondo yagiranye inama ikomeye na CEO wa RwandAir ari we Madamu Yvonne Makolo. Arakomeza ati "Twaganiriye ku bukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere n’uko mu bihe biza hatangira ingendo zijya muri Israel".
Buri mwaka abakristo b’abanyarwanda batari bacye bakorera ingendo muri Israel mu rwego rw’ubukerarugendo butagatifu. Umuramyi Israel Mbonyi nawe aherutse kujya muri iki gihugu muri gahunda yiswe "Twende Jerusalem". Icyo gihe hatangajwe ko n’abanya-Israel bagiye kujya basura u Rwanda ku bwinshi.
Dr. Ron Adam yagiranye ibiganiro na CEO wa RwandAir
Ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na Israel bugiye kujya ku rundi rwego