× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuba umuyobozi wa STT yafunzwe bikwiriye gusigira isomo Abakristo bakora business za online

Category: Development  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

 Kuba umuyobozi wa STT yafunzwe bikwiriye gusigira isomo Abakristo bakora business za online

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Uwimana Jean Marie Vianney wari umuyobozi wa Company ya Super Free to Trade (STT) yakoraga ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buryo butemewe. Ibi bikwiriye gusigira isomo Abakristo bakora ubucuruzi nk’ubu bwo ku mbuga nkoranyambaga.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko Uwimana JMV "akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho afite ikigo kimwanditseho kitwa Super Free to Trade (STT) ikora ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ku itariki ya 3 Mata 2024 ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi. RIB itangaza ko afungiwe kuri Station ya Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuyobozi wa STT yatawe muri yombi nyuma y’iminsi mike Banki Nkuru y’Igihugu ifunze ibikorwa by’iyi Company yacuruzaga amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ni icyemezo cyagize ingaruka ku Banyarwanda batari bake, dore ko abenshi bavuga ko bahombye amafaranga bari barayishoyemo. Ikibabaje kurushaho harimo n’abantu bakomeye mu madini n’amatorero.

Birengagije inama ya Pawulo ivuga ko Umukristo akwiriye kugenzura, akamenya ibyiza akaba ari byo akora. “Kuko imbuto z’umucyo zikubiyemo uburyo bwose bwo kugira neza no gukiranuka no kugendera mu kuri. Mukomeze mugenzure mumenye neza icyo Umwami yemera.”-Abefeso 5:9-10

Nyuma yuko RIB itaye muri yombi uyu mugabo, yasabye Abaturarwanda bose "kwirinda kwishora mu bikorwa bya pyramid cyangwa uruhererekane rw’amafaranga kuko bigira ingaruka ku bukungu bwabo. Ubu bwambuzi ahanini bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho babeshya abantu ko nibagira amafaranga bashora baribuze kungukirwa amafaranga menshi kandi atari byo.”

Uru rwego kandi RIB rwihanangirije abantu bishobora mu bikorwa nk’ibyo bigamije kw’igwizaho umutungo w’abandi bakoresheje uburiganya; ruvuga ko batazihanganirwa.

Mukristo muvandimwe ukora ubucuruzi nk’ubu dore ko bumaze kuba bwinshi cyane, uyu ni wo mwanya ngo wongere ubitekerezeho, umenye ko Umwami adashima ubucuruzi burimo uburiganya n’ubwambuzi ubwo ari bwo bwose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.