× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Twese turi bato! Perezida Kagame yakebuye abayobozi n’abanyamadini bitabiriye amasengesho y’igihugu

Category: Development  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Twese turi bato! Perezida Kagame yakebuye abayobozi n'abanyamadini bitabiriye amasengesho y'igihugu

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu asanzwe aba buri mwaka.

Amasengesho yo gusengera igihugu [National Praye Breakfast] yabaye kuri iki Cyumweru tariki 15.01.2023, abera muri Kigali Conventional Centre. Yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyamadini bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Bamwe mu banyamadini bitabiriye aya masengesho harimo; Musenyeri Dr Pascal Bataringaya uyobora EPR mu Rwanda, Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR, Apotre Mignonne uyobora Noble Family Church, Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple, Rev. Alain Numa, n’abandi.

Mu baririmbyi bafashije iri teraniro kuramya Imana no kuyihimbaza, harimo Aime Uwimana, Rene Patrick, Yvan Ngenzi n’abandi bagize Worship Team.

Mu mpanuro ze, Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bibagirwa ko batuye ku mubumbe muto cyane ugereranyije n’Isanzure urimo, bakagenda bakubita igituza bavuga ko ari ibitangaza. Ati "Twese turi bato, igikwiriye kuba kibaho cyonyine ni magiririrane."

Perezida Kagame yavuze kandi ko buri wese afite uburyo asenga Imana. Yavuze ko nawe ubwe afite uburyo bwe asenga Imana. Yibukije ko abantu bareshya, ari bato mu isanzure, ibyo bikaba bikwiye gutuma bicisha bugufi. "Ntibivuze ko wowe ujyayo buri munsi (gusenga) ufite icyo undusha".

Perezida Kagame yifashishije urugero rw’umubumbe w’Isi mu isanzure umeze nk’ururo mu ntoki, yasabye abantu kwiyoroshya no kuba magirirane. Ni impanuro zishimiwe n’abitabiriye aya masengesho. Abitabiriye aya masengesho basabwe kandi kwikorera umutwaro wo gukunda igihugu n’abagituye.

Bashimye Imana ku bwa byinshi yakoze ku Rwanda harimo kuruzura rukongera kubaho, rugatekana kandi rugatera imbere, ubu rukaba rugemura amahoro hanze yarwo. Hashimiwe ingabo zagize uruhare mu kubohora u Rwanda, banashimira cyane Perezida Kagame wagejeje u Rwanda kuri byinshi byiza rufite uyu munsi wa none. Banashimye Imana ko yabakuye mu bihe bya Covid-19.

Perezida Kagame mu masengesho y’igihugu

Bahujwe no gushima Imana ku bwa byinshi yakoze

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.