× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibitaro biri kubakwa n’Itorero ‘Believers Eastern Church Rwanda’ nibyuzura ntawuzasubira kwivuriza hanze

Category: Development  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ibitaro biri kubakwa n'Itorero ‘Believers Eastern Church Rwanda' nibyuzura ntawuzasubira kwivuriza hanze

Itorero Believers Eastern Church rikorera mu Rwanda mu Karere ka Kicukiro ryimakaje ivugabutuma rishingiye ku guteza imbere no guharanira impinduka ku mibereho y’umuturage ryagaragaje ko rigiye kubaka ibitaro bizaba ari ibya mbere mu Rwanda, rikaba ryizeye ko nibyuzura nta Munyarwanda uzongera kwivuriza mu Buhinde cyangwa ahandi mu mahanga.

Nk’uko iri torero ribiteganya, ibi bitaro bigiye kubakwa mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe ahitwa Busanza bizubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri irengaho gato, ubu hakaba hashize amezi umunani bari mu bikorwa byo kubyubaka, ni ukuvuga ko bizuzura mu mwaka wa 2026, rikaba riteganya gukoresha arenga miliyoni 60 z’Amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 77 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwaryo bugaragaza ko itorero rizima ari iritanga ubutumwa bwiza buri mu ijambo ry’Imana, ariko rikanita ku mpinduka z’abaturage b’Igihugu, mu rwego rwo guharanira iterambere.

Iri torero risanzwe rikora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abaturage birimo kwishyura mituweli, gutanga imiyoboro y’amazi, ndetse rikaba riri no kubaka ibi bitaro bigari byitezweho guhindura byinshi biherereye mu Busanza.

Nshimiyimana Costica, uhagarariye ibikorwa byo kubaka ibi bitaro bizaba bifite izina rya Believers Hospital and Research Center yagize ati: “Ibitaro bizaba bije gukemura ikibazo kinini cy’abantu bafataga ingendo nyinshi bajya kwivuriza mu Buhinde, hanyuma kikaba kizaba kije kudufasha mu buryo bw’uko kizaba ari charity (impuhwe), ni mission (ubutumwa) ya church (itorero).”

Yakomeje avuga ko uretse ingendo zizaba zigabanutse, abantu bakivuriza ahabegereye, n’ibiciro bizaba biri hasi ugereranyije n’uko bakwivuriza mu Buhinde n’ahandi mu mahanga bugira buti: “Kwivuza birahenze, ariko hano igiciro cyo kwivuza kizaba gisa n’aho kidahenze cyane, kubera ko ari cyo ibi bitaro bigamije.

Diyakoni Jimmy John Simon uhagarariye iri torero mu mategeko yavuze ko buzaba bufite abaganga b’inzobere bigiye mu Buhinde n’ahandi hatandukanye, bivuze ko serivise zitangirwa mu bitaro byaho bazaba bashoboye kuzitangira mu Rwanda, kandi bazashinga na Kaminuza izarushaho gutanga umusanzu mu guhugura abaganga.

Si u Rwanda gusa rukenera kwivuriza mu Buhinde, kuko n’ibindi bihugu byo muri Afurika byinshi ni ho byivuriza, iyi ikaba ari yo mpamvu yatumye ubuyobozi bw’iri torero bwifuza gutanga umusanzu wabwo ku baturage baho, ariko bagahitamo gushyira ibi bitaro mu Rwanda, kuko ari ho babonye nk’ahantu hameze neza (hari safe).

Simon yagize ati: “U Rwanda ni Igihugu cyiza muri Afurika, yewe navuga no mu isi yose. Gisa neza, kandi twishimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kuko ubuyobozi bwe ni bwiza, ni ubwo gufatiraho urugero mu buryo ayoboramo Igihugu, uko Igihugu cye kimeze nonaha, mbese birarenze. Turebye ku byiza biri mu Rwanda, nta handi hantu twari kubishyira. U Rwanda ni ahantu heza ho kubishyira muri Afurika.”

Umuyobozi wa Beleivers Eastern Church Rwanda ni Musenyeri Geevargheese Mor Makariose, mu byo azwiho hakaba harimo ijambo rivuga ngo ‘itorero rizima rikwiye kwita ku Ijambo ry’Imana n’impinduka ku baturage.’

Iki gikorwa cyo kubaka ibitaro si cyo cya mbere cyangwa icyanyuma rikoze, kuko no mu mwaka ushize wa 2023 ryakoresheje arenga miliyoni 90 Frw, mu kwishyurira ishuri abana 2200 hirya no hino mu Gihugu.

Icyo gihe, ubuyobozi bw’iri torero bwagaragaje ko bugiye gufasha abana 2200 hirya no hino mu Gihugu kubona ibikoresho by’ishuri, ndetse no kubishyurira amafaranga y’ishuri ngo babashe kwiga neza.

Ubwo batangizaga iyo gahunda, ku ikubitiro abana barenga 500 bo mu Murenge wa Kanombe, aho rifite icyicaro cyaryo, bahawe ibikoresho by’ishuri ndetse banemererwa ko bazishyurirwa ishuri mu gihe cy’umwaka wose.

Umuyobozi wa Beleivers Eastern Church Rwanda, Musenyeri Geevargheese Mor Makariose, yabyemeje agira ati: “Turi gutekereza uko twagera ku iterambere ryo mu mwuka ndetse n’iterambere ry’abaturage muri rusange, turifuza ko aba bana bazavamo abantu bazima kandi bize. Uburezi ni inkingi ikomeye ku muntu wese uzagirira igihugu akamaro.”

Umuyobozi ushinzwe porogaramu y’ibikorwa bigamije guhindurira abaturage ubuzima muri iri torero (CTP), Fr. Simon Dass, we yavuze ko bahisemo inkingi zo gutangamo umusanzu wabo mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo cya Leta.

Ibi bitaro nibimara kuzura mu mwaka wa 2026, bizaba ari ibya kabiri iri torero ryubatse nyuma y’ibyo ryubatse mu Buhinde aho rifite inkomoko.

Aho mu BUhinde, itorero Believers Eastern Church rihafite ibitaro bikomeye, bifite ibitanda bigera ku gihumbi, inzobere mu buvuzi zigera kuri 500 ndetse na Kaminuza ishyira hanze abaforomo n’abandi biga ubuvuzi basaga ijana buri mwaka.

ibyo rigiye kubaka mu Rwanda byo bizaba bifite ibitanda by’abarwayi 220, abaganga b’inzobere bazaturuka mu bihugu bitandukanye, ishuri n’ikigo cy’ubushakashatsi, byose bikaba bizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi muri Afurika.

Nshimiyimana

Jimmy John Simon

Igishushanyo mbonera

Imirimo imze amezi umunani, izarangira mu wa 2026 mu ntangiriro

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.