Akarere ka Collier County muri Leta ya Florida muri Amerika, kemeje icyifuzo cyo kongera kopi z’Amategeko Icumi mu bikoresho ndangamateka byerekanwa mu nyubako za Leta.
Inteko y’Abakomiseri b’Akarere ka Collier (Collier County Board of County Commissioners) yatoye 4-1 ku kintu cyari ku murongo wa gahunda “Item 10.B,” nyuma y’amasaha menshi y’impaka n’ibitekerezo byatanzwe n’abaturage babishyigikiye ndetse n’ababirwanyaga.
Intego yo kongeramo Amategeko Icumi
Icyo cyemezo cyasomwaga kigira kiti: “Icyifuzo cyo kwerekana Amategeko Icumi nk’igice cy’inyandiko zigaragaza imizi y’amategeko n’ubutegetsi bwa Amerika, bikerekanwa ahantu hose hahurira abantu mu nyubako za Leta z’Akarere, hatoranyijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Akarere.”
Umukomiseri Chris Hall uhagarariye akarere ka kabiri (District 2), ari na we washyizeho icyo gitekerezo, yabwiye ikinyamakuru The Christian Post dukesha iyi nkuru, ko yatewe imbaraga no kuganira n’umunyamuryango w’inama y’akarere y’imyaka 87.
Yagize ati: “Natekereje ko ari igitekerezo cyiza cyane cyo guhamagarira abantu kongera kwibuka indangagaciro z’imico, ubutwari, kwiyoroshya, no gusubira ku byo igihugu cyacu cyubakiyeho mu ntangiriro.”
Hall yavuze ko “anyuzwe cyane” no kubona iki cyemezo cyemejwe, nubwo ngo atigeze atekereza ko hari abantu benshi bazacyanga. Ati: “Byantangaje kubona abantu banga ibintu byoroshye nk’ibi.”
Nyuma yo kwemezwa, abashinzwe amategeko b’akarere bazaganira ku buryo Amategeko Icumi azashyirwa mu nyubako za Leta, ari kumwe n’izindi nyandiko zirindwi cyangwa zirenga z’amateka.
Iki cyemezo gikomeje gutera impaka hagati y’abemera ko ari uburyo bwo gusubiza agaciro indangagaciro za kera, n’abandi bavuga ko ari intambwe ikomeye mu gusenya ihame ryo gutandukanya idini na Leta muri Amerika.
Amategeko icumi azashyirwa mu nzu ndangamurage za Leta