Umuramyi Eric Niyonkuru utuye muri Finland hamwe n’umuryango we yongeye kwemera kuyoborwa n’umwuka wera, asangiza abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, mu igihangano gishya ‘Wahozeho’ yakoranye n’umufasha we.
Igitekerezo cy’iyi ndirimbo ya Eric Niyonkuru & Ingabire Patience (Jolie) cyashibutse mu byanditswe byera Abaheburayo 13:8 na Zaburi 90:17.
Wahozeho Mana we, ubwiza bwawe buzahoraho iteka. Aya ni amwe mu magambo aza ashimangira ibuhamya buri mu bitero by’iyi ndirimbo ndetse basangiye na benshi bizera ko Imana ariyo ibakorera ibiruta cyane ibyo basaba.
‘Imana idukomereze amaboko, dore ko ariyo muterankunga mukuru wacu. Satani ntateze gutera ahatari ibyagaciro ahubwo arajwe inshinga no kutunyaga ubuhamya bwiza, agateza ubuhenebere’- Ubutumwa bwa Eric Niyonkuru
Eric avuga ko abari muri kristo Yesu by’ukuri ntacyo bazakena, kuko umucunguzi wabo ni Kristo Yesu, niwe batakira, niwe ubayobora uwo Mwami uko yarari kera n’uyu munsi niko ari kandi azahora iteka ryose
Ibyanditswe byera bitubwira ko Imana yarinze abo basogokuruza kandi ko yari icyo gihe n’ubu niko iri. aha niho hashibutse ikifuzo cyo gusaba Imana gukomeza amaboko y’abakora umurimo w’Imana.
Ni indirimbo ivuga Imana no buhamya bugaruka ku burinzi Imana yarinze ababombi ndetse bagashimangira ko babisangiye n’abantu benshi, bakavuga ko Imana yabaye iyo kwizerwa kuko yasohoje amasezerano.
Zaburi 46:2 iri ni ijambo riri gufasha umuramyi Eric Niyonkuru uri kunezererwa n’ibihe byo kubaho aramya Imana, dore ko byahoze mu nzozi.
Umuramyi Eric Niyonkuru magingo aya umaze gushyira hanze indirimbo 4 ziri kuri album ye ya mbere ari gutegura, avuga ko hari n’ibindi bihangano mu minsi iri mbere arashyira hanze. mbere y’uko uyu mwaka usozwa.
Eric Niyonkuru hamwe n’umugore we Ingabire Patience [Jolie]
REBA INDIRIMBO "WAHOZEHO" YA ERIC NIYONKURU N’UMUGORE WE