Umuramyi Felix Muragwa yifashishije indirimbo "Amaraso" mu Kwifuriza Pasika nziza abakunzi be anagenera ubutumwa buremereye abaramyi barimo Chryso Ndasingwa, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Aime Frank na Miss Dusa.
Felix Muragwa ni umwe mu baramyi bakorera umurimo w’Imana muri Diaspora bakomeje guheka neza isanduku y’amasezerano. Uyu muririmbyi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatanze ubutumwa bwa Pasika.
Ku ndangururamajwi za Paradise, yagize ati: "Ni ukuri ndanezerewe cyaneee kubera Pasika, kuko Pasika ivuze byinshi ku buzima bw’umuntu wamenye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we.
Avuga ku busobanuro bwa Pasika nk’icyaremwe gishya, Felix Muragwa yagize ati: "Pasika kuri njyewe inyibutsa igitambo cy’amahoro, igitambo cy’inshungu Yesu Kristo yatanzeho umubiri we urashinyagurirwa kugira ngo tubone ubugingo."
Felix Muragwa ni umwe mu baririmbyi bakunze kugaruka ku butumwa bwomora imitima mu ndirimbo ze. Abajijwe imwe mu ndirimbo ze yatura abakunzi be mu minsi ya Pasika, yagize ati: "Indirimbo yanjye mperuka gushyira hanze yitwa "UMUSARABA" niyo inzamo cyane mu minsi ya Pasika.
Abaramyi batandukanye bakomeje gutaramira abakunzi babo mu rwego rwo kubibutsa akamaro k’amaraso ya Yesu Kristo mu gucungura inyokomuntu.
Kuri iki cyumweru ni umunsi Chryso Ndasingwa yageneye abakunzi b’umusaraba mu gitaramo yise "Easter Experience". Ni igitaramo giteganyijwe kubera mu nyubako ya Intare Arena Rusororo.
Ni mu gihe Patient Bizimana yasubukuye ibitaramo bya Pasika aho kuri ubu arimo kubarizwa mu gihugu cya Canada mu bitaramo yise "Easter Experience". Patient Bizimana akaba ari kumwe na Serge Iyamuremye, Miss Dusa ndetse na Aime Frank.
Umuramyi Felix Muragwa akomeje guhumuriza abakunzi be
Felix Muragwa yasabiye umugisha aba baramyi bose bavuzwe haruguru abagenera ubutumwa. Yagize ati: "Ndasabira umugisha bagenzi banjye, umurimo barimo gukora ni ugushyira mu bikorwa ibyo Yesu Kristo yasize avuze ngo mugende mu mahanga yose mwamamaze ubutumwa bwiza kugira ngo abantu bizere izina rya Yesu Kristo".
Yakomeje ati: "Icyo nakongeraho ni uko bari mu muhamagaro wabo neza kandi Imana ikomeze kubaha umugisha".
Yasoje ashimira abakunda ibihangano bye. Yagize ati: "Abantu bakunda ibihangano byacu ni ukuri ndababwira ijambo rimwe rivuga ngo "Pasika nziza" bagume batekereze ugucungugwa kwacu muri bino bihe turimo, mbatuye indirimbo" Umusaraba" mperutse gushyira hanze, kandi bitegure n’ibindi bihangano bindi biri munzira."
Yabashimiye urukundo bakomeje kumugaragariza, ati: "Ndabashimiye urukundo bakomeza kutwereka umunsi ku wundi kugira ngo bakomeze badutere imbaraga."
Ubusanzwe ku ba Kristo Pasika ni umunsi ubibutsa izuka ry’umwami Yesu Kristo wapfuye urupfu rubi rw’agashinyaguro akamara iminsi 3 mu mva nk’uko byari byarahanuwe, ariko akaza kuzuka.
Luka 24:6 hagira hati: "Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati" Luka 24:7 ‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”
ryoherwa n’indirimbo’’Umusaraba’’