× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Felix Muragwa: Byinshi ku muhanzi utanga icyizere kandi ufite icyerekezo gikomeye muri Gospel

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Felix Muragwa: Byinshi ku muhanzi utanga icyizere kandi ufite icyerekezo gikomeye muri Gospel

Mu mezi abiri ashize, abakunzi b’umuziki wa Gospel bishimiye indirimbo nshya ya Felix Muragwa yitwa Umusaraba, yasohotse hagati ya Noheli n’Ubunani. Uyu muhanzi ukora indirimbo zikakirwa neza, ni muntu ki?

Indirimbo ye iheruka ‘Umusaraba’ ni imwe mu zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Iyi yo yibukije abakunda kuramya no guhimbaza Imana igisobanuro cy’umusaraba wa Kristo mu gukiza abatuye isi.

Kuri ubu, Felix Muragwa ari gutegura umwaka mushya w’ibikorwa bikomeye mu muziki wa Gospel. Nk’uko yabitangaje mbere, muri 2025 afite gahunda yo gushyira hanze album ye ya mbere, igizwe n’indirimbo zinyuranye.

Uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko iyi album ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, kandi yizeye ko izaba isoko y’ihumure n’imbaraga ku bayumva.

Yagize ati: "Ni album ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’imbabazi z’Imana. Izo ndirimbo zose zifite igisobanuro gikomeye ku buzima bw’abizera."

Ibitaramo bikomeye muri 2025
Uretse gutegura album ye ya mbere, Felix Muragwa afite gahunda yo gukora ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Afurika.

Nubwo ataravuga itariki nyayo, yavuze ko abakunzi be bagomba kwitega live concerts zizabafasha kwegerana n’Imana binyuze mu ndirimbo zubakiye ku Ijambo ryayo.

Si ubwa mbere Muragwa azaba akoze ibitaramo bikomeye, kuko mu mwaka wa 2022 yakoze Uduhembure Live Concert, cyabereye i Texas, akaba yari ari kumwe na Diane Nyirashimwe, Eric Nkuru na Naboth Kalembire.

Icyo gitaramo cyari icy’amateka ku muziki we, kandi cyamusigiye isomo ryo gukomeza gukorera Imana abinyujije mu muziki.

Muragwa ati: "Umuziki wanjye ni umurimo w’Imana. Nishimira kubona ubutumwa bw’abantu buvuga ko indirimbo zanjye zabafashije. Ibyo binyereka ko ari umurimo mwiza kandi ngomba gukomeza kubyitaho."

Umuhamagaro n’icyerekezo mu muziki wa Gospel
Felix Muragwa yatangiye kuririmba mu 2020, ariko umuziki wamubereye inzira yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo kuva kera.

Akunda cyane indirimbo za Benjamin Dube, akavuga ko ari umwe mu baramyi bamufasha gukomeza gukora uyu murimo w’Imana.

Ubutumwa bwe bushingiye ku guhumuriza, gukomeza no kwigisha abantu gukunda Imana, kuko nk’uko abivuga, "Imana ihora ifite umugambi mwiza ku buzima bwacu, kandi ibyo yavuze bizasohozwa."

Mu gihe hagitegerejwe album ye ya mbere ndetse n’ibitaramo bikomeye, abakunzi ba Felix Muragwa ndetse n’abakunda Imana muri rusange, bashobora gukomeza kumukurikira kuri shene ye ya YouTube Felix Muragwa, aho ashyira ibihangano bye byose birimo indirimbo nk’‘Amahoro Masa, Dushobozwa, Inshuti, Isohoza, Umusaraba n’izindi.

Ese waba warumvise indirimbo Umusaraba ya Felix Muragwa?
Fata umwanya wumve ubutumwa bukubiyemo

Felix Muragwa: Umuhanzi ufite icyerekezo muri Gospel kandi uhamya Kristo binyuze mu bihangano bye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uyu mutipe aririmba neza ndamufana. Akomereze Aho ngaho

Cyanditswe na: Mukristo Emmanuel!!  »   Kuwa 08/03/2025 05:55

Waaooo ,Uyu muramyi ndamukunda cyane ,aririmba neza,Icyo namusaba,azategure igitaramo kibere muri afurika. Tuzamuhundagazaho urukundo rwinshi

Iyi ndirimbo" Umusaraba" ikomeje kuduhembura ubugingo bwacu.

Cyanditswe na: Niyonkuru Providence  »   Kuwa 08/03/2025 05:54