Cya gisakuzo Samusoni yasakuje Abafilisitia kikabatsinda kiragarutse! Nyamara mu muryi hajya havamo ibiryohereye! Iyi ubanza ari operation Fabrice!.
Nawe ibaze, kugira ngo Imana yemere ko Umwana wayo Fabrice arware bikomeye, ariko Imana ikamukiza muri we hakavamo indirimbo yizihira Imana ndetse n’abantu bayo! Iby’Imana ikora biradutangaza nta n’uwabimenya uko biri!
Uyu Fabrice Paradise.rw igiye kubabwira, ni umwe mu baririmbyi bafite ijwi wagira ngo arigaburira ubuki bw’ubuhura, cyangwa se amavuta ya Elayo. Numara kumva indirimbo "Imirimo y’Imana "urangarukira".
Mu kiganiro na Paradise.rw, uyu musore ubarizwa muri Zion Temple akanaririmba muri Azaph choir ishami rya Kimironko yagize ati: "Iyi ndirimbo rero ni indirimbo ya gatatu nshyize hanze muri album ndi gukoraho yitwa "Nimuzima".
Abajijwe ku mvano y’iyi ndirimbo, yagize ati: "Iyi ndirimbo yanjye, igitekerezo cyaje ubwo nari nicaye nibuka ukuntu nigeze kurwara cyane ndaremba ariko nabonye ukuboko kw’Imana, Imana insubiza ubuzima ndongera mba muzima".
Muri iyi ndirimbo hari Igitero kivuga ngo "Cya gihe abaganga bananiwe, abakomeye babuze imbaraga, wabaye Imana yitamurura undemera amashimwe ndaririmba......"
Yakomeje avuga ko yashakaga kubwira abantu bari mu buzima bugoye, barwaye, batawe, ndetse bumva bari bonyine ko hari Imana ibasha gukora ibikomeye kandi ibasha kubahindurira amateka, si uko bakoze icyaha kuruta abandi si uko Imana ibanga, ahubwo ibyo byose nkuko yabivuze mu ndirimbo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri bo.
Yabihuje n’ijambo ry’Imana aravuga ati"Nimwibuke inkuru yanditse muri Yohana, y’umuntu wavutse afite ubumuga bwo kutabona, abantu babajije Yesu bati mbese ko uyu yavutse atabona, ni uko ababyeyi be bacumuye cyangwa niwe wacumuye. Yesu yarabasubije ati ibi ni ukugira ngo Imirimo y’Imana yerekanirwe muri we ".
Abajijwe icyo yabwira abantu barimo kunyura mu buzima bukakaye, yagize ati: "Rero abo bose bari kunyura mu bihe bikakaye, si uko ari ikindi ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri bo". Yongeyeho ati"Nk’uko nabivuze mu ndirimbo Imana ntabwo ijya inanirwa, irakomeye kandi irashoboye,,,,,Humura uzaseka", nuko indirimbo irangira.
Fabrice Munyaneza wakijijwe mu mwaka wa 2009 ubwo yigaga muri secondaire akaba asohoye iyi indirimbo ya gatatu, akomeje imyiteguro yo kuzamurika Album yitwa "Ni muzima". Mu mwaka wa 2010 ni bwo yinjiye muri korali yo ku kigo yigagaho yitwa Umucyo, ni ho yatangiriye umurimo wo kuririmba.
Nyuma yaje gukomereza urugendo rwe muri Asaph choir ishami rya Rusizi. Ubwo yageraga i Kigali, ni bwo yakomereje umurimo w’Imana muri Zion Temple ya Kimironko, ahita yinjira muri Asaph yaho akaba ashimangira ko ariho yarerewe mu buryo bw’Umwuka.
Iyi indirimbo ye nshya "Imirimo y’Imana" ndetse n’izindi ebyiri ari zo "Ni muzima" ndetse n’indi yitwa "Intebe", ziboneka kuri channel ye yitwa "Munyaneza Fabrice Official".
Fabrice Munyaneza yashyize hanze indirimbo ya 3 yise Imirimo w’Imana
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IMIRIMO Y’IMANA" YA MUNYANEZA FABRICE