Abakunzi ba Gospel bakomeje gushima Imana ko uyu mwaka wa 2024 wabaye umwaka udasanzwe kuri bo. Ni umwaka waranzwe n’ibitaramo biteguye ku rwego rwo hejuru. Ni ibitaramo bikomeje gusiga impinduka mu mitima ya benshi.
Ibi bikomeje gutuma abantu biganjemo n’ibyamamare basigaye bifashisha imbuga nkoranyambaga bakagaragaza imvamutima zabo ku mumaro wa Gospel n’iterambere ry’iyi njyana.
Benshi mu babarizwa mu gisata cy’imyidagaduro na show biz bakomeje kwifatanya n’abahanzi ba Gospel mu bitaramo bikomeye aho byagiye bisiga hari amazina akurirwa ingofero.
Kuri ubu rero izina rihanzwe amaso ni couple ya Fabrice & Maya babarizwa mu muryango w’ivugabutumwa wa "Heavenly Melodies Africa", bakaba bategerejwe mu gitaramo cy’akataraboneka cyiswe "Transformation Concert" kizaba kuwa 02 Kamena 2024 kuri CLA Nyarutarama.
Transformation Concert ni igitaramo cyo ku rwego rwo hejuru cyateguwe n’umuramyi akaba na Producer Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bakomoka i Burundi ariko bakaba batuye mu Rwanda.
Abajijwe kuri iki gitaramo ubwo yaganiraga na Paradise, Fabrice yagize ati: "Ni igitaramo kidasanzwe kuri twe dore ko iki ari cyo gihe cyiza cyo gushima Imana ku bw’ibikorwa tumaze imyaka dukora bigamije kuzamura abaramyi binyuze mu itsinda rya "Heavenly Melodies Africa".
Si concert ya 1 iri tsinda ryitabiriye dore ko Tariki ya 01/03/2020 muri Kigali Arena habereyemo igitaramo cy’uburyohe cya James & Daniella bamurikaga Album yabo ya mbere bise ’Mpa amavuta’, ni igitaramo cy’umwuhariko cyaririmbyemo abaramyi baririmbana ari babiri nk’umugabo n’umugore.
Mu baririmbye muri iki gitaramo hakaba harimo n’iri tsinda rya Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana (Fabrice & Maya) ari na ho bafatiye amashusho y’indirimbo nziza cyane ’Muremyi w’Isi.
Abajijwe ku mwihariko w’iki gitaramo, yagize ati"Iyi concert izaba cyane cyane ifite umwihariko w’ivugabutumwa muri buri kantu tuzakora! N’uzagakora wese! Burya usomye inyishu zanjye wabona ko ndikugerageza kudashira imbere abantu bazakora kugira tuzaze twiteze icyo Yesu akora uwo musi".
Yakomeje agira ati: "Yego Yesu Kristo azabikora anyuze mu bantu ariko munkundire muri iyi misi tubanze tuvuge kuri message iri muri Transformation album then tuzagaruke nyuma kubantu wenda twatumiye."
Dukomoje ku batumirwa bazifatanya n’iri tsinda, yavuze ko kugeza ubu batari batangaza abo bazataramana muri iyise concert.
Avuga ku mvo y’Ijambo Transformation bifashishije nk’intego y’iki gitaramo, yagize ati: "Transformation kuri twe ni message yaje mu buzima bwacu nk’ijambo Imana yaduhaye rivuga ngo kuvuga Imana, kuririmba Imana, kujya mu itorero, gutegura za concerts nimba bitaduhindura mubuzima bwacu cyangwa ngo binahindure aho tubaye, igihugu tubamo twaba dukora ubusa. Muri make kuki dukora ibyo dukora?"
Aha yashimangiye ko iki gitaramo kigamije guhindura imitima y’abantu no kunyaga Satani imitima yanyaze binyuze mu ndirimbo zuje ubutumwa bukura abantu mu bwami bw’umwijima bukabatuza mu Mucyo ari wo Kristo Yesu.
Abajijwe ku impamvu atatumiye couple ya James & Daniella, couple bafitanye umurunga w’Imikoramire, yirinze kugaragaza impamvu. Yagize ati: "James na Daniella ni inshuti zacu dukunda cyane kandi nabo baradukunda cyane.
Dusanzwe dukunda gutumira abandi bahanzi mu bintu byinshi nka Overflow dusanzwe dutegura tugatumira abantu benshi. Gusa ku bijyanye n’abo twatumiye muri iyi Transformation kuri iyi saha tuvugana ntabwo turabitangaza."
Kuri iki gitaramo "Overflow, ni umugoroba wo kuramya Imana "overflow" utegurwa na Heavenly Melodies Africa -Itsinda rigamije guhuriza Hamwe abaramyi batandukanye hagamijwe kurushaho kwimakaza ubwami bwa Kristo mu mitima.
Kuri ubu Heavenly Melodies Africa ikorera mu bihugu nka Kenya, Uganda, Uburundi ndetse n’u Rwanda. Heavenly Melodies Africa ivuga ko igitaramo cyayo cya Overflow giteganyijwe mu kwezi kwa 10/2024.
Heavenly Melodies Africa yatangiye tariki 15-05-2005 itangijwe na Producer Fabrice Nzeyimana. Mu 2011 ni bwo Fabrice yaje guhura na Maya biyemeza gufatanya guteza imbere mu murimo w’Imana ari na bwo yinjiye mûri Heavenly Melodies Africa baza gukora ubukwe mu mwaka wa 2014.
Fabrice na Maya bagiye gukora igitaramo gikomeye