× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jean Luc Imfurayacu wamamaye muri ruhago yahishuriye Paradise indirimbo ya Gospel akunda cyane

Category: Sports  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Jean Luc Imfurayacu wamamaye muri ruhago yahishuriye Paradise indirimbo ya Gospel akunda cyane

Umunyamakuru w’imikino wa B&B FM Jean Luc Imfurayacu yatangaje indirimbo ya Gospel akunda cyane kurusha izindi.

Kuri uyu wa 06 le 21/04/2024 uyu munyamakuru yasabye abantu barenga ibihumbi 12 bamukurikura kumubaza ikibazo cyose bashaka.

Umunyamakuru wa Paradise yagize ati: "Ese ukurikirana umuziki wa Gospel? Ni iyihe ndirimbo ya Gospel ukunda kumva iyo hari ishimwe Imana yashyize mu mutima wawe?"

Nta kuzuyaza, uyu munyamakuru yasubije ko iyo ari mu mashimwe afashwa n’indirimbo "Umutaka" ya Vestine na Dorcas.

Umutaka ni indirimbo ya Vestine na Dorcas ikaba yaranditswe na Kizigenza Danny Mutabazi. Iyi ndirimbo imaze umwaka ku rubuga rwa YouTube dore ko yasohotse mu kwezi Kwa 3/2024.

Ubwo twandikaga iyi nkuru iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abantu 4,773,394. Ni imwe mu ndirimbo yuzuye amagambo y’ihumure ikaba imaze kugwatira imitima ya benshi.

Ibi biyishyira ku mwanya wa 1 mu ndirimbo zigaragara kuri cano ya MIE Music dore ko izindi ndirimbo zirimo "Nahawe ijambo" imaze kurebwa n’abasaga 7,393,252 yo iri kuri shene yindi yitwa "Vestine and Dorcas" ikaba imaze imyaka itatu idakoreshwa ku mpamvu zizwi gusa n’inzu ya MIE.

Ni cano kandi igaragaraho Cover za Vestine na Dorcas mbere yo kujya mu biganza byiza bya Irene Murindahabi.

Aba baramyi baherutse gushyira hanze indirimbo "Iriba" imaze amezi 3 gusa kuri cano ya MIE ikaba nayo yarafashije benshi barimo abafitiye inyota inzira y’umusaraba.

Jean Luc imfurayacu kuri ubu ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa kuri radio B&B FM (Chief Operating Officer) kuva mu mwaka wa 2021, akaba yari asanzwe akuriye igisata cya siporo kuri iyi radio yashinzwe na Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) na David Bayingana usanzwe ari na Manager wa Israel Mbonyi.

Jean Luc Imfurayacu yakoreye ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda aho yahereye ku InyaRwanda, akurikizaho Radio 10 yavuyeho ajya kuri B&B FM Umwezi.

Indirimbo "Umutaka" ya Vestine&Dorcas iryohera cyane umunyamakuru Jean Luc

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.