× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

I Kigali hatangijwe umwanya w’amasengesho yo mu gahe k’akaruhuko "Lunch Hour Fellowship"

Category: Ministry  »  November 2022 »  Nelson Mucyo

I Kigali hatangijwe umwanya w'amasengesho yo mu gahe k'akaruhuko "Lunch Hour Fellowship"

Mu gihe abanyarwanda benshi bakunda gahunda ya Lunch Hour (Ka gahe gato ko gusenga mu gihe cy’akaruhuko ka saa sita) ndetse na nyuma y’ubusabe bwa benshi cyane cyane abakorera mu bice bya Rwandex, Kicukiro-Sonatube, Kicukiro Centre, Remera n’ahandi, inkuru nzira ni uko iyi gahunda yagarutse ndetse ikaba yatangiye kandi ikaba imara icyumweru cyose.

Atangiza iyi gahunda, Bishop Canisius Karagire yavuze ko "imiryango yacu, igihugu cyacu, itorero rikeneye abantu basenga", bakumva ijambo ndetse bagahinduka, impinduka zikagera kuri bose. Yagize ati "Ni byiza ko itorero ry’ubu riduha amakuru (information) ariko dukeneye ko ayo makuru agira ireme rihindura ubuzima bwacu (transformation) bityo tukera imbuto aho turi hose".

Gushaka Imana bisaba kwigoma no gutanga igitambo cy’umwanya wawe mucye mu wo ukoresha, nubikora Imana izakwiyereka. Kuko ubwayo yarivugiye iti "Unshakisha umutima umenetse azambona".

Benshi mu bakorera mu bice bitandukanye by’umujyi baganiriye na Paradise.rw, bemeza ko iyi gahunda ya Lunch Hour ari ingirakamaro kuko hari igihe umuntu ajya ku kazi ari mu bibe bidasanzwe by’amasengesho bigatuma yifuza aho ateranira mu isaha y’akaruko.

Lunch Hour yatangiriye ku Cyicaro gikuru cy’Itorero Deliverance Church Kicukiro ahitwaga (EBENEZER HOUSE), ahakorera Radio ya Gikristo yitwa Sana Radio ivugira kurk 98.0 fm.

Kuva isaa sita zuzuye haba ari ukuramya no guhimbaza bikorwa na Band nziza cyane ndetse hagakurikiraho n’ijambo rigeze ku isaha ya saa Saba, abasubira ku kazi bagasubirayo.

Wifuza ibindi bisobanuro, gushyigikira iyi gahunda, wahamagara cyangwa ukandika kuri WhatsApp ariyo 0788521493 - Bishop Canisius Karagire. Nawe sangiza abandi iyi nkuru nziza.

Bishop Canisius Karagire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.