Umuririmbyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda Theo Bosebabireba yasangije abakunzi be ubutumwa bukubiye mu ndirimbo "Yitwa Ndiho".
Ni imwe mu ndirimbo ze yakoreye amajwi mu minsi yashize akaba ateganya kuyikorera Video. Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Theo Bosebabireba yasobanuye ko iyi atari indirimbo nshya, yongeraho ko yayishyize kuri YouTube agamije gusangiza abakunzi be ibihe by’akataraboneka aherutse kugirira mu Bugesera.
Yagize ati: "Iyi ndirimbo ntabwo yasohotse ubu, ni indirimbo nasohoye hambere (Audio)". Nyuma yo kuyisohora, yavuze ko yabanje gushyirwa kuri channel y’undi muntu. Yongeyeho ko iyi ndirimbo iherutse kunyeganyeza amafi mu Bugesera akaba ateganya kuyikorera Video mu minsi ya vuba.
Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati: "Ntabwo uri inyama ya nyamunsi". Aha Theo Bosebabireba yagize ati: "Muri iyi ndirimbo nari ngendereye ubutumwa bwiza, nashakaga kubwira abantu ngo bagire kwizera, bumve ko bakiriho bagihari ntacyo bazaba".
Yasobanuye ko nyamunsi ari urupfu, ntabwo uruwo gupfa, uracyariho kandi ntaho uzajya kubera ko Imana dusenga yitwa Ndiho kandi izahoraho. Yongeyeho ati: "Turi mu biganza by’Imana, ndashaka kubwira abantu ko turi mu biganza by’Imana, ntacyo twaba, turi kumwe n’Imana".
Theo Bosebabireba yongeyeho ko yashakaga guhumuriza abantu ababwira ati: "Nimuhumure, ibyakubaho byose, uburwayi wagira, turi mu biganza by’Imana itakurekuye nta wagufata".
Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo azakora cyane ateguza abakunzi b’umuzik wa Gospel ko mu byo bagomba kwitega muri uyu mwaka harimo n’ibitaramo bye bwite akaba yaratangiye no gutegura inama asaba abakunzi be kumusengera.
Ni ubwa mbere Theo Bosebabireba azaba akoze igitaramo cye bwite kuva atangiye umuziki. Mu gihe abandi bahanzi usanga bafite za Album nyinshi, we siko bimeze kuko afite Album imwe gusa ariko nayo ifite agahigo ko kuba iriho indirimbo nyinshi zigera ku 100.
Kuri ubu Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi batakibona umwanya wo kuruhuka kubera ibiterane n’ibitaramo byinshi akomeje gutumirwamo.
Ni umwe mu batumiwe mu giterane cyo gusengera amahoro. Iki giterane cyatangiye tariki 24 kugeza le 27 Mutarama 2024, kiri kubera muri Stade ya Gicumbi buri munsi kuva saa cyenda c’amanywa. Cyateguwe n’Umuryango Life Link ku bufatanye n’amatorero atandukanye n’amadini yo mu karere ka Gicumbi. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Uretse Theo Bosebabireba, iki giterane cyatumiwemo umuramyi Israel Mbonyi n’Umuvugabutumwa witwa Jonathan Conrathe wo mu Bwongereza.
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA THEO BOSEBABIREBA "YITWA NDIHO"