× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ev. Dana Morey agiye gukora igiterane gikomeye cy’ububyutse muri Uganda-Lugazi

Category: Ministry  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ev. Dana Morey agiye gukora igiterane gikomeye cy'ububyutse muri Uganda-Lugazi

Umuryango wa A Light to the Nations uyobowe na Ev. Dana Morey ugiye gukorera ibiterane muri Uganda, mu Mujyi wa Lugazi.

Mu rwego rwo gukomeza gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’agakiza, Dana Morey, umuvugabutumwa w’Umunyamerika, agiye gukorera igiterane gikomeye cyiswe Miracle Gospel Celebration mu mujyi wa Lugazi, muri Uganda, guhera ku itariki ya 11 kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025, kuri Wagadugu Grounds, hafi y’ishuri ribanza rya Lugazi Community. Iki giterane kizajya gitangira saa 3h00 z’umugoroba kugeza saa 8h00 z’ijoro buri munsi.

Uretse igiterane nyamukuru, hazanabaho inama yitwa Bold Faith Conference igenewe abashumba b’amatorero atandukanye, izaba kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2025, ikazajya itangira kuva mu gitondo Saa Kumi n’Ebyiri (6h00) kugeza saa Sita (12h00) buri munsi.

Iki gikorwa cyateguwe na A Light to the Nations, umuryango ukorera ivugabutumwa cyane cyane mu bihugu bya Afurika, aho ukorera ibiterane bigari, kije mu rwego rwo gushimangira ukwizera, gukiza indwara no kuzahura abatuye umujyi wa Lugazi no mu nkengero zawo mu buryo bw’umwuka.

Kizitabirwa n’abahanzi b’abavugabutumwa barimo Betty Namaganda na Joseph Segawa. Hazatangwa kandi ibihembo birimo televiziyo, moto, amagare, telefoni n’ibindi bikoresho byo mu rugo biciye mu bafatanyabikorwa ba aln sandwich.

A Light to the Nations ikoresha uburyo bwihariye mu gukurura abantu mu biterane byayo. Bukubiye mu gitekerezo bise “Gospel Sandwich” — ubutumwa bwiza buherekejwe n’impano zitandukanye nka moto zitangwa binyuze muri tombola, n’ibindi bikurura abantu.

Pastor Dr. Ian Tumusiime yasobanuriye Paradise ko A Light to the Nations itegura ibiterane binini bihuza abantu benshi b’amatorero atandukanye. Ababirimo bafashwa gutombora, nyuma guhabwa Ubutumwa Bwiza (ibyo bigize Gospel Sandwich, ubutumwa+tombola), aho ubutumwa bw’Imana bushyirwa imbere, bugaherekezwa n’impano zitandukanye zituma abantu bashishikazwa no kuza.

Yagize ati: "Kugira ngo baze ari benshi dutegura icyatuma bishimira kuza muri Gospel Sandwich, umugati urimo inyama n’utundi tuntu. Ni ubutumwa burimo impano nyinshi. Ubutumwa ni umugati, ibirimo bindi nk’impano nka za moto n’ibindi, ni za nyanya n’utundi duteranyirije muri wa mugati wa Sandwich."

A Light to the Nations irakangurira abantu bose bifuza gukira mu buryo bw’umwuka, kubona ibitangaza no kongera kwizera, kutazacikwa n’ibi bihe byihariye bizabera i Lugazi.

Umuvugabutumwa Dana Morey agiye gukora igiterane gikomeye cy’ububyutse muri Uganda-Lugazi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.