Umuhanzi Ev. Amani yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Uranzi Yesu’ ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abihebye, bubabwira ko Yesu abazi bose, buri muntu ku giti cye.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Evangelist Amani, amazina ye nyayo akaba ari Iradukunda Juvenal Amani, yatangaje ko yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Uranzi Yesu. Avuga ko iyi ndirimbo ari iyo kwibutsa abantu ko Imana ibazi kandi itajya ibatererana mu bihe byose.
“Impamvu nakoze iyi ndirimbo Uranzi Yesu, ni uko kuryama no kuramuka ari ubuntu bw’Imana. No guhumeka duhumeka umwuka wayo, kandi ntijya idutererana mu bihe byose. Nashakaga kubwira abantu ko mu buzima bwabo bwa buri munsi Imana ibazi.” –Ev. Amani
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ‘Uranzi Yesu’
Mu magambo agize iyi ndirimbo, Ev. Amani agaragaza uko Imana itajya itererana abayizera, ahubwo igakomeza kuba hafi yabo, ikabahoza, ikabakomeza mu bibazo by’ubuzima.
Mu ndirimbo ye, aririmba agira ati:
“Iyo naniwe mu binaniza, umpa gutuza ukankomeza, mu mutima wange ukanyemeza kugukomeza wowe Rutare, ndabizi neza ntiwandekura.”
Agaragaza ko Imana ari iyo kwizerwa kuko ibyo yasezeranyije irabisohora, atanga ingero z’abahoze mu bibazo bikomeye, Imana ikabakura aho bari.
Aririmba agira ati:
“Uwari urwaye imyaka 12 uramukiza, Dawidi wari mu ishyamba umukurayo, Namani wari umubembe uramukiza. Ni ukuri wakoze ibikomeye, tuzahora tugushima.”
Ev. Amani asaba abakunzi be gukomeza gushyigikira umuziki we
Ev. Amani, ukomoka mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Cyanzarwe, yavuze ko iyi ndirimbo Uranzi Yesu ari iya gatanu mu ndirimbo amaze gukora. Asaba abakunzi b’umuziki wa Gospel gukomeza kumushyigikira, bakayumva, bakayisangiza abandi, ndetse bakamutera inkunga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Indirimbo Uranzi Yesu ikomeje gukundwa n’abatari bake, aho ikomeje guha ihumure abayumva, ikabibutsa ko Imana ibazi kandi ko itajya ibatererana.
Ubutumwa burimo nawe bwagukora ku mutima! Ntuyirenze ingohe
Ev. Amani asaba abakunzi be gukomeza gushyigikira umuziki we