Iradukunda Juvenal uzwi nka Evangelist Amani cyangwa Ev. Amani, umuvugabutumwa unaririmba indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uwezo Wake”.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Amani yagarutse ku butumwa buri muri iyi ndirimbo, agira ati: “Ubutumwa bw’ingenzi ni ihumure n’inkomezi, ko nta kure Imana itakura umuntu, nta n’aho itamugeza.”
Yasobanuye icyatumye aririmba mu Giswayile, ati: “Impamvu nayikoze muri Swahili ni mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa ngo bigere hirya no hino ku isi.”
Nk’uko yabivuze, “Uwezo Wake” ni ubushobozi bwayo, ubushobozi bw’Imana n’imbaraga zayo zitagira umupaka. Ati: “Nashakaga kuvuga ubushobozi bw’Imana no gukomera kwayo.”
Ev. Amani ubarizwa mu Itorero Shekinah Missions riri mu Karere ka Rubavu, yatangaje ko agiye gukomeza ivugabutumwa binyuze mu muziki no gukora ibitaramo bitandukanye, aho yagize ati: “Ndateganya ibitaramo mu gihugu no hanze nka Kenya, Uganda, RD Congo n’ahandi, kandi ndi no gutegura album izasohoka mu mpera z’umwaka.”
Amani akomeje urugendo rwo gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza, aho indirimbo ze zigamije guhumuriza abantu no kubibutsa ko Imana ishobora kubahindurira ubuzima, ikabakura mu bihe bikomeye ikabageza aheza.
Izindi ndirimbo ze zirimo Nta Ho Itakura Umuntu, Isezerano, Mu Biganza Byawe, na Uranzi Yesu
Reba indirimbo ye Uwezo Wake kuri YouTube