Umuhanzikazi Esther Niyifasha wihebeye injyana Gakondo, yashyize hanze indirimbo yitwa ’Ziraganje’ ifite amashusho agaragaramo abataramyi nyarwanda.
Esther Niyifasha ni umukobwa w’umuhanga cyane mu kuririmbira Imana muri Gakondo, akaba avukana n’ibyamamare mu muziki, Deo Munyakazi ndetse na Albert Niyonsaba. Amaze imyaka 3 mu muziki, akaba amaze gukora indirimbo zirimo: "Tumurikire", "Shira iyo ntimba" na "Urashoboye".
"Bara iyo migisha yose wahawe, uyibare ntusige n’umwe. Nimushime Uwiteka kuko ari mwza, imbabazi ze ziraganje". Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo ye nshya yise "Ziraganje" yageze hanze iri kumwe n’amashusho yayo yafashwe na Sammy Switch (Blessed World Music).
RYOHERWA N’INDIRIMBO "ZIRAGANJE" YA ESTHER NIYIFASHA
Esther arakataje mu muziki amazemo imyaka 3