× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese uheruka kuramya Imana by’ukuri? Kuki utakwifatanya mu gitaramo na Genuine Worshipers?

Category: Choirs  »  January 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ese uheruka kuramya Imana by'ukuri? Kuki utakwifatanya mu gitaramo na Genuine Worshipers?

Itsinda ry’abaramyi ryo mu Itorero Apostles and Prophets Church ryitwa Genuine Worshipers (Abaramyi b’Ukuri) ryateguye igitaramo “Heart of Worship" (Umutima Uramya) kizaba ku Cyumweru ku itariki 21 Mutarama 2024.

Kizabera ahubatse urusengero rw’Itorero Apostles and Prophets Church mu Mujyi wa Kigali, ahitwa Kimironko, Bibare kuva saa Munani n’igice kugeza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umutwe w’igitaramo “Heart of Worship” ushingiye ku cyanditswe kiri muri Yohana 4: 23 kigira kiti: “Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.” Ni na cyo iri Tsinda rya Genuine Worshipers ryubakiyeho.

Iki gitaramo kizafasha abazakitabira kubona uburyo bwo kuramya Imana by’ukuri haba mu kuyiramisha umutima, kuyiramya mu kuri no mu mwuka, kugira umutima wuzuye ineza, gushima, amahoro, umunezero, kubohoka no kubabarira. Urwego bariho rwo kwizera Imana na rwo ruzazamuka.

True Promises ni yo yonyine yatumiwe muri iki gitaramo. "Ni itsinda rifite amavuta kandi rifite umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo" nk’uko byatangajwe na Ruvugwaho John, Perezida wa Genuine Worshipers.

True Promises si ubwa mbere bazaba bashyigikiye Genuine Worshipers kuko bamaze igihe babashyigikira no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo gutoza kuririmba n’ibindi.

Iri Torero Apostles and Prophets Church riyoborwa na Bishop Gakwaya Augustin akaba ari na ryo Genuine Worshipers babarizwamo, rimaze kuba ubukombe kuko ubu rifite andi mashami arenga 45 mu Rwanda.

Genuine Worshipers yateguye iki gitaramo bise “Heart of Worship”, yatangiye ryitwa Worship Team, ikaba imaze imyaka irenga 20 yose igerageza kuzana kubaho kw’Imana mu mitima y’abantu.

Ese ko kwinjira bizaba ari ubuntu, kuki wowe utakwifatanya muri iki gitaramo “Heart of Worship” cya Genuine Worshipers, ukazabona uburyo bwo kuramya Imana by’ukuri? Paradise.rw ’iguhaye ligne’.

Ntuzacikwe n’igitaramo cya Genuine Worshipers

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.