× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese nawe uri kwibaza uko indirimbo ya Meddy na Bruce Melodie izaba imeze?

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ese nawe uri kwibaza uko indirimbo ya Meddy na Bruce Melodie izaba imeze?

harimo iyo yakoranye na Meddy. Bruce Melodie yatangaje ko muri album y’indirimbo agiye gusohora muri iyi minsi ya vuba Ese nawe waba uri kwibaza uko izaba imeze?

Impamvu ya mbere ushobora kuba uri kubyibaza, ni uko Bruce Melodie ari umuhanzi w’indirimbo z’isi, izitwa secular music, na ho Meddy we akaba yarazibukiye iyo njyana. Ubu ni umwe mu bahanzi bazwi ko baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuba aba bahanzi bataririmba mu ngeri imwe, iy’isi cyangwa ihimbaza Imana, bagiye guhurira mu ndirimbo imwe, hari abari kwibaza niba izaba ihimbaza Imana cyangwa ari iy’isi.

Gusa, icyo abenshi bahamya badashidikanya ni uko izaba ari iyo kuramya no guhimbaza Imana, kuko Bruce Melodie yavuze ko ubwo yahuraga na Meddy, we na Coach Gael manager we bafatanyije kumubwiriza, kandi ngo na we mu by’ukuri akunda Imana.

Icya kabiri gishobora gutuma wibaza uko iyi ndirimbo izava hagati ya Meddy na Bruce Melodie izaba imeze, ni uko ari abahanzi bafatwa nk’ibyamamare bikomeye mu Rwanda.

Baza mu bahanzi bane bashyirwa ku rutonde rw’abakomeye mu muziki nhyarwanda wo mu ngeri zose, ari bo Meddy, Israel Mbonyi, The Ben na Bruce Melodie. Guhura kwabo kandi bakomeye, ni ikintu gituma abenshi bibaza niba izaza ari nziza nk’uko babyiteze.

Bruce Melodie yahuye na Meddy mu mpera z’umwaka ushize wa 2023. Bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo ku nshuro ya mbere Bruce Melodie yahageraga agiye kuhakorera ibitaramo yakoranye n’umuhanzi Shaggy wo muri Jamaica.

Uguhura kwabo kwasize bagiranye umushinga wo gukorana indirimbo nk’uko Bruce Melodie yagiye abigarukaho, agaragaza ko bidatangaje kuba yakorana na Meddy. Mu magambo yatangaje yagize ati: “Nkora indirimbo nyinshi buri munsi, kuba twakorana indirimbo nta bwo ari igitangaza.”

Bruce Melodie yakomeje avuga ko mbere yuko iyi ndirimbo isohoka bazabanza kubimenyesha abakunzi babo n’abakunda umuziki muri rusange. Yagize ati: “Yego twakoranye indirimbo, ariko uko byagenda kose nijya gusohoka, tuzabiteguza abantu, tubabwire mbere yuko ijya hanze.”

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Murindahabi Irene kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, ubwo yari ari kwitegura urugendo ruva muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aza mu Rwanda.

Indirimbo izava hagati yabo iteye benshi amatsiko

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA GOSPEL "NIYO NDIRIMBO" YA MEDDY FT ADRIEN MISIGARO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.