Umuramyi ukunzwe mu njyana ya Gospel, Israel Mbonyi, yateye amatsiko abakunzi be abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yabajije ati: " Ese murumva igihe kigeze ngo nsohore indirimbo nshya?"
Ubutumwa bwe bwahise butuma abafana be bagaragaza ibyishimo n’amatsiko menshi, bagira bati: "Yibangutse, yizane vuba, turayitegereje!" Hari abagarutse ku kuba hashize igihe kinini adasohora indirimbo nshya ugereranyije n’uko yabikoraga mu mwaka ushize, bavuga ko bayiteguye n’umutima wabo wose.
Nubwo Israel Mbonyi atatangaje izina ry’iyi ndirimbo cyangwa itariki izasohokera, abafana be bagaragaje ko bayikeneye cyane, dore ko indirimbo ze zagiye zikundwa mu Rwanda no hanze yarwo.
Iki gikorwa cye kije mu gihe ahataniye igihembo gikomeye cy’umuramyi mwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu bihembo mpuzamahanga bya Trace Awards. Abategura ibi bihembo basabye abantu gutora Israel Mbonyi, bashima umuziki we bagira bati:
"Israel Mbonyi, umuhanzi ukora indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, ari mu bahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza wa Gospel muri Trace Awards! Ntuzatindiganye gutora, kugira ngo tumushimire ku bw’indirimbo nziza kandi zifasha abantu!"
Kuba Israel Mbonyi ari mu bahatanira iki gihembo ni ikimenyetso cy’uburyo umuziki we ukomeje kugira ingaruka nziza ku bawumva, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Mu myaka yashize, Israel Mbonyi yagaragaje ko ari umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel, aho ibitaramo bye, by’umwihariko Icyambu Live Concert, byitabiwe n’imbaga y’abantu. Muri 2024, yataramiye muri BK Arena ku nshuro ya gatatu, igitaramo cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi icumi.
Uyu muramyi uzwi mu ndirimbo zakunzwe nka Nina Siri, Nita Amini, na Icyambu, akomeje kwagura umuziki we. Indirimbo nshya yateguje izaza ikurikira izindi nyinshi zakunzwe.
Ari mu bahataniye igihembo gikomeye cy’umuramyi mwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu bihembo mpuzamahanga bya Trace Awards