Birashoboka ko uri umukristo! Kuba usengera mu idini rya gikristo birahagije ngo witwe umukristo, nubwo waba utitabira ibikorwa byose bikorerwa aho usengera. Gusa, umuntu yitwa umukristo ari uko abatijwe mu izina rya Yesu._Matayo 28: 19.
Hari ubwo kwitwa umukristo bisigarira ku izina. Wabwirwa n’iki ko uri umukristo ku izina gusa, kandi se wakora iki kugira ngo uhindure imyitwarire? Paradise yifashishije bimwe mu byo umusomyi wa Bibiliya yabonye byatuma urekana no kuba umukristo ku izina gusa.
Niba uri umukristo, menya ko hari itandukaniro hagati yawe n’abandi bakugaragiye batari Abakristo. Ibaze uti ‘ntandukaniye he n’abandi bantu batari Abakristo?’ Igisubizo urabona ntikirashingira ku isura yawe, ngo uri inzobe bo ni ibikara, ngo uri mugufi bo ni barebare, n’ibindi byose washingiraho bigaragarira amaso, by’uko bagaragara. Igisubizo uragikura mu myitwarire yawe.
Ese iyo uvuga, uvuga nk’umukristo? Iyo unywa, unywa nk’umukristo? Gerageza urebe niba hari umuntu wamenya ko uri umukristo utabimubwiye.
Nyuma y’ibi, jya wibuka ko umukristo aganza kamere kuruta uko imuganza. Iyo ubwiwe nabi ubyitwaramo ute? Iyo uhemukiwe ukora iki? Uburyo urakaramo wihuse, ibyo ukora cyangwa uvuga warakaye, byagena niba uganza kamere. Kamere, si ijambo ryerekeza ku migirire myiza.
Nubwo habaho kamere nziza, iyo kamere rikoreshejwe ryonyine riba ryerekeza kuri kamere mbi, kuko abantu badatunganye, imitima yabo ibogamira ku bibi. Iga kurwanya kamere mbi, uyiganze muri byose.
Ibaze uti ‘ese hari ikintu nzi kinsaba imbaraga, igihe n’amafaranga, kandi nkagikora nta nyungu zindi nkuramo, uretse kumva negereye Imana kurushaho?
Nubwo gukorera Imana ari byiza kandi bikaba biruhura abarushye, ibuka ko mu bihe bya kera batangaga ibitambo by’amatungo babaga batunze. Gerageza nawe uge urebe niba hari ikintu gikomeye ukora mu gusenga kwawe, ku buryo cyagereranywa n’igitambo.
Impamvu zo kutaboneka mu rusengero zibaho. Hari ubwo waba urwaye, urwaje, wagize ibyago, cyangwa ufite ibindi by’ingenzi urimo. Ibaze uti ‘iyo nasibye mu materaniro, sinifatanye n’abandi mu masengesho (ukurikije gahunda y’aho usengera, niba ari ku Cyumweru), numwa meze nte?
Akenshi, nubwo waba ufite impamvu yumvikana yatumye udakora ikintu, iyo wagikundaga umutima wawe ntutuza. Niba usiba ukumva nta kibazo ufite, uti n’ubundi nari mfite impamvu, menya ko uri umukristo ku izina.
Hari n’ibindi byinshi washingiraho ukamenya niba koko uri umukristo. Kuba umukristo bisobanuye kuba ubaho ukurikiza ibyo Kristo yategetse, ukabaho nk’uko yabayeho mu rugero runaka, kandi ukirinda gutwarwa n’isi. Yesu yarasengaga, akiyiriza ubusa, akigisha abandi ibyo azi, kandi akirinda ibyaha.
Nugera mu mimerere runaka, hari umwanzuro ugiye gufata, uge wibaza uti ‘ko ndi umukristo, nkaba ngerageza kugendera mu nzira za Kristo, nk’ubu iyo aba ari Kristo uhuye n’iki kibazo, yari gukora iki?’
Ukwiriye kongera kwisuzuma, ukareba niba koko uri umukristo