Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Umutesi Neema, yongeye kugaragaza umwete we mu murimo w’Imana ashyira ahagaragara indirimbo nshya yise Ndi Amahoro Muri Yesu.
Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo gukomeza Abakristo, ibibutsa ko amahoro nyakuri aboneka muri Yesu gusa.
Inkomoko y’indirimbo n’ubutumwa buyikubiyemo
Nk’uko Umutesi Neema abisobanura, iyi ndirimbo “Ndi Amahoro (Muri Yesu)” yaturutse ku byiyumviro bye bwite, nyuma yo gusanga nta handi hari amahoro adasanzwe uretse muri Yesu Kristo.
Yagize ati: “Maze kwemera ko Yesu ambera Umwami n’Umukiza, nagize amahoro adasanzwe. Ni yo mpamvu nshishikariza abandi ngo baze bavome ayo mahoro naboneye muri Yesu Kristo. Sinzasubira inyuma, nzakomeza kwamamaza izina rye kuko ari ho hari amahoro.”
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo
Indirimbo “Ndi Amahoro” yigisha ko abari muri Kristo bagira amahoro yuzuye, bityo bagahamya ko Yesu abahagije. Ishishikariza Abakristo kudacika intege mu rugendo rwabo rw’ubukristo, ahubwo bagakomera ku mahoro y’Imana, badatezuka.
Umurongo w’ifatizo w’indirimbo ni:
“Sinzasubira inyuma, nkwiriye gukorera Imana kuko muri Kristo hari amahoro.”
Uyu murongo ushimangira icyifuzo gikomeye cyo gukomeza inzira yo gukorera Imana nta gucika intege, kuko ibyo umuntu aba yarasize bitari byiza, kuruta amahoro nyayo ari muri Yesu.
Urugendo rwe mu muziki wa Gospel
Umutesi Neema, usengera mu Itorero Graceroom, avuga ko intego ye mu muziki wa Gospel ari uguhamagarira abantu kuza kuri Yesu, kuko ari cyo baremewe.
Ku bwe, umuziki si impano gusa, ahubwo ni umurimo w’Imana ukwiye gukorwa ku rwego rwo hejuru kugira ngo ufashe imitima ya benshi.
Ku rugendo rwe rwa muziki, arashima Imana cyane kuko imuha imbaraga n’ubushobozi bwo gukomeza uyu murimo, nubwo atari ibintu byoroshye.
Yagize ati:
"Mu by’ukuri, nta bwo biba byoroshye, ariko ndashima Imana kuko yampaye imbaraga n’ubushobozi bwo gukomeza umuziki."
Ibikorwa ateganya muri uyu mwaka
Uyu mwaka, Umutesi Neema afite intego yo gukora cyane no gushyira hanze ibihangano byinshi byubaka Abakristo.
Avuga ko afite imishinga myinshi iteganyijwe, kandi yifuza ko indirimbo ze zagera kuri benshi, zigafasha imitima kwiyegereza Imana.
Icyifuzo cye ku bakunzi b’indirimbo ze
Umutesi Neema asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira no gusakaza ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo ze.
Abibutsa ko umuntu wese akwiye kwibaza aho ahagaze mu bukristo bwe, kandi agakomeza kwiringira Imana kuko ari yo soko y’amahoro nyayo.
Ese wowe, amahoro yawe ari he?
Indirimbo Ndi Amahoro yageze kuri YouTube, IGUSHIMISHE
Umutesi Neema, yongeye kugaragaza umwete we mu murimo w’Imana ashyira ahagaragara indirimbo nshya yise Ndi Amahoro Muri Yesu