× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese koko TikTok ni yo kibazo nyamukuru kigezweho cyugarije abana bacu?

Category: Opinion  »  10 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ese koko TikTok ni yo kibazo nyamukuru kigezweho cyugarije abana bacu?

Umwanditsi Peter Demos yasobanuye uko bamwe babona ibyo kuba TikTok ngo ari yo kibazo nyamukuru kigezweho cyugarije abana muri iki gihe.

Mu gihe hakomeje kuvugwa ingaruka z’imbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram na Snapchat ku bana n’urubyiruko, umwanditsi Peter Demos avuga ko ikibazo nyamukuru atari ikoranabuhanga ubwaryo, ahubwo ko ari icyuho gisigara mu burere no mu kuyobora abana mu rugo.

Yagaragaje ko nubwo impungenge z’ababyeyi ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga zifite ishingiro, izi mbuga zitaremye icyifuzo abana bafite cyo gushaka umwirondoro, intego y’ubuzima, ukuri n’ubuyobozi.

Ahubwo ngo iyo ibyo bitabonetse mu muryango, mu kwizera no mu muryango mugari, imbuga nkoranyambaga zihita zisimbura abo bagombaga kubibaha.

Demos yavuze ko abana batagirana ibiganiro bihoraho n’ababyeyi babo, inyigisho zo mu rugo ndetse n’urugero rwiza rw’abakuze, usanga telefone iba ijwi rikomeye ribayobora. Ati: “Ikibazo nyakuri si ikoranabuhanga rivuga, ahubwo ni uko ababyeyi benshi batagikomeza kuvugana n’abana babo.”

Yongeyeho ko hari ababyeyi bibwira ko kujyana abana mu rusengero, mu matsinda y’urubyiruko cyangwa mu mashuri ya gikirisitu bihagije kugira ngo bakurire mu kwizera, nyamara avuga ko ibyo bitasimbura inshingano z’umubyeyi.

Ashingiye ku bunararibonye bwe bwite no ku myaka irenga 20 amaze ayobora ibigo n’abakozi benshi, yavuze ko nta muryango ushobora gutsinda udafite gahunda ihamye yo kurera abana.

Yibukije ko abantu bategura neza ibijyanye n’akazi, amafaranga, urugendo cyangwa ikiruhuko, ariko ugasanga nta gahunda ifatika bafite yo gutoza abana babo indangagaciro n’ukwizera.

Demos asanga igisubizo atari ugukumira ikoranabuhanga gusa, nubwo rimwe na rimwe bishobora kuba ngombwa, ahubwo ko ari ugusubiza urugo umwanya warwo nk’ahantu ha mbere ho kurerera no gutoza abana.

Yasabye ababyeyi kurushaho gusangira amafunguro n’abana babo, gusengera hamwe, gusoma Bibiliya no kuganira ku bibazo by’ubuzima, ibishuko, umubano n’indangagaciro. Yavuze kandi ko abana bakeneye kubona urugero rwiza rw’ababyeyi babo kuruta amagambo menshi.

Mu gusoza, yavuze ko ikibazo gikomeye gihangayikishije imiryango ya gikirisitu atari TikTok cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko ari ukumenya niba ababyeyi bazongera gufata inshingano zabo zo kuyobora no gutoza abana buri munsi.

Yemeza ko nibabikora neza, ingaruka z’imbuga nkoranyambaga zizagabanuka cyane, ariko nibabirengagiza, nta buryo bw’ikoranabuhanga bwonyine buzashobora kurinda abana babo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.