Bibiliya ivuga iki ku byerekeye umukino w’amahirwe (Betting)?.
Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi. (1 Timoteyo 6:10)
Ibyanditswe Byera nabyo bidushishikariza kwirinda ibishuko byo gushaka gukira vuba. (Imigani 13:11; 23:5; Umubwiriza 5:10). Umukino w’amafaranga byanze bikunze uganisha ku rukundo rw’amafaranga kandi ugashukisha abantu ku buryo budasubirwaho icyizere cyo gukira vuba kandi batavunitse.
Bibiliya ntabwo icira urubanza ku buryo bw’umwihariko umukino w’amafaranga, gukina umukino wo gutega, cyangwa gukina umukino wa tombola. Ariko, itugira inama yo kwirinda irari ry’amafaranga Abaheburayo 13:5).
Mbese umusaruro uva mu mikino ya tombola ushimisha Imana?
Abantu benshi bavuga ko bakina umukino wa tombola cyangwa umukino w’amafaranga, kugira ngo bashobore gutanga ayo mafaranga mu Rusengero, cyangwa ku yindi mirimo myiza. N’ubwo ibi bishobora kuba impamvu nziza, ukuri n’uko bake muri bo ari bo bakoresha ibyo bungutse mu mukino w’amafaranga mu nyungu z’Imana.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abenshi mu batsinda umukino wa tombola, usanga ari bo bafite ibibazo bikabije by’ubukene bw’amafaranga, nyuma y’igihe gito batsindiye igihembo cya mbere, kurusha uko bari bameze mbere y’icyo gihembo.
Bake, cyangwa se habe n’umwe, usanga mu by’ukuri ari bo batanga ayo mafaranga mu mirimo myiza. Nyamara, Imana ntikeneye amafaranga yacu mu gutera inkunga umurimo Wayo ku isi.
Mu Imigani 13:11 haravuga ngo: ’Ubutunzi bw’amahugu buzagabanuka, ariko urundarunda ibintu avunika azunguka.’ Imana irihagije ndetse izaha itorero ryayo ibyo rikeneye byose, kandi biciye mu nzira nziza.
Mbese Imana yashimishwa no guhabwa amaturo y’amafaranga avuye mu biyobyabwenge cyangwa amafaranga yibwe muri banki? Oya ntibishoboka. Nta n’ubwo Imana ikeneye cyangwa yifuza amafaranga yibwe, kubera irari ryo gukira vuba.
Mu gihe Bibiliya itavuga ku mugaragaro ibyerekeye umukino w’amafaranga, ivuga gusa ku bikorwa byerekeye ’Amahirwe’ cyangwa ’ubufindo.’ Urugero, ubufindo bwarakoreshejwe mu Abalewi, kugira ngo bahitemo hagati y’ihene y’igitambo n’ihene ihagarariye icyaha.
Yosuwa yakoresheje ubufindo, kugira ngo amenye uko atanga gakondo ku miryango itandukanye. Nehemiya yakoresheje ubufindo, kugira ngo amenye abazatura imbere mu nkike z’i Yerusalemu.
Intumwa zakoresheje ubufindo, kugira ngo zimenye uzasimbura Yuda. Mu Imigani 16:33 havuga hatya: ’Abantu batera inzuzi, ariko uko bigenda kose bitegekwa n’Uwiteka.
Koko ibyo bibiriya ibivugaho nukuri