Meddy akomeje guhamya izina ry’Imana, ibintu bishimangira ko yiyemeje kubana akaramata na Yesu Kristo.
Mu mwaka wa 2010 ubwo nigaga muri kaminuza naritahiye, ngeze mu rugo nsanga umusore wadutekeraga ari kuri telefoni, muvugishije aranyihorera. Kumbi yari arimo kuganira n’umukunzi we wabaga mu cyaro, yazamuye volume y’indirimbo nari numvise bwa mbere, baratindanye karahava.
Nyuma ni bwo namubajije impamvu uwo baganiraga yageze aho agasuka amarira, ambwira ko yari ari kumutura indirimbo yitwa "Inkoramutima" y’umuhanzi witwa Meddy, dore ko kubera kuba mu rusengero cyane ntari nzi iyo ndirimbo.
Gusa byanteye amatsiko, ntangira gushakisha amakuru y’uwo muhanzi waririmbaga mu ijwi riteye ubwuzu riyunguruye, umwihariko w’imiririmbire yuje ikinyabupfura ndebye video ye nsanga ni umusore w’indoro nziza wuje indero.
Inkuru ikomeje kwandikwa no kuvugwa mu bitangazamakuru byo hirya no hino, ni umuhanzi w’umunyarwanda witwa Ngabo Medald (Meddy) kuri ubu wemeje kumugaragaro ko noneho yirundumuriye muri Yesu Kristo.
Mu minsi ishize yari yaciye amarenga ko yaba agiye kwibanira akaramata na Kristo, ahitamo kwibanira Akaramata na Kristo. Yagiye atangaza kuri Instagram ye amagambo ahamya Imana, aho aba afite Bibiliya mu biganza bye, ndetse rimwe na rimwe kanahugura abagoreka ubutumwa bwiza. Urugero yigeze gukosora abandika Xmas kandi ubusanzwe mu buryo bwubahisha Kristo bandika Christmas.
Iby’uko yinjiye mu gakiza, byashimangiwe n’indirimbo ye nshya yitwa Grateful yakiranywe yombi n’abakunzi b’uyu muhanzi by’umwihariko abakunzi ba Gospel, binakura benshi mu gikombe cyo gushidikanya ibyo yivugiye. Ni indirimbo y’amagambo ashima Imana yabanye nawe mu bihe bikomeye amaze iminsi anyuramo birimo no kubura umubyeyi we wamwigishije gucuranga.
Mbere yo kwamamara mu muziki wa Secular, umuhanzi Meddy yazamukiye mu itsinda ryitwa Justified mu itorero rya Zion Temple. Iri tsinda ntabwo rikibaho kuko abari barigize baratatanye ndetse benshi ntibakibarizwa no muri Zio Temple.
Ubu haribazwa niba Meddy asubira muri Zion akanatangaza Paruwasi agiye kujya ateraniramo cyangwa se niba ari bujye azahitamo irindi torerp urugero nka Restoration ibarizwa abahanzi hafi ya bose b’ibyamamare muri Gospel cyangwa se ADEPR izwi nk’Itorero ry’Abanyamwuka bazwiho cyane kuzura Umwuka Wera no kuvuga indimi mu materaniro.
Meddy na Mimi
Meddy hamwe na Bibiliya ye
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "GRATEFUL" YA MEDDY