× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese Muri Hehe? Theo Bosebabireba yasohoye indirimbo itabariza umugore we utegereje uwamuha impyiko

Category: Artists  »  10 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ese Muri Hehe? Theo Bosebabireba yasohoye indirimbo itabariza umugore we utegereje uwamuha impyiko

Mu bihe by’akababaro n’uruhurirane rw’ibigeragezo, umuhanzi Theo Bosebabireba yasohoye indirimbo nshya yise "Ese Muri Hehe?", ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure n’isengesho risaba imbabazi n’ubufasha.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Theo Bosebabireba yatangaje ko iyi ndirimbo ihura neza n’ibihe arimo, aho umugore we, Mushimiyimana Marie Chantal, amaze amezi ane arembye, dore ko ubu ari mu Bitaro by’i Rwamagana, arwana no kubona impyiko kugira ngo abashe gukira.

Mu magambo yuzuye amarangamutima ari mu ndirimbo yagize ati: "Ndaje nongere nsubize ubwenge ku gihe, ndebe aho ibintu biri gupfira... wasanze imiryango ifunze uducira indi nzira, utugirira imbabazi turi mu byago."

Aya magambo, nk’uko abisobanura, yerekana ubuzima bwe bw’ahahise n’ubw’uyu munsi. Ati: “Iyo ndirimbo nayanditse nshaka kwereka Imana ko nubwo hari ibyo nakoze nabi, nyisaba imbabazi. Naravuze nti ’Niba Daniyeli waramurinze intare ntizimurye, ibyo naciyemo nange ntundekure.’ Ndi mu bihe byo gutakambira Imana.”

Theo yagaragaje akababaro ke, avuga ko mu mezi ane ashize arwaje umugore, hari abo yabonaga bamuri hafi ameze neza, ariko ubu bakaba batakimwitayeho kandi ari bwo abakeneye. “Nk’ubu hashize amezi ane ndwaje umugore, bamwe muri bo bataranampamagara. Ni nk’ibyo navuze ngo ‘Muri Hehe? Nubwo atari bo nari ngambiriye gusubiza’”

Ubuzima buramugoye, none aratabaza

Mushimiyimana Marie Chantal, umugore wa Theo, ararembye, impyiko ze zahagaritse gukora, akaba arwariza ubuzima ku byuma bimufasha kuyungurura amaraso, kandi ibyo bikorwa gatatu mu cyumweru, aho inshuro imwe yishyura ibihumbi 100Frws.

Basiba umunsi umwe, undi bigakorwa. Kugira ngo ibi bikorwe, bisaba amafaranga angana na 300,000 Frws buri cyumweru, kandi ibyo ntibibarirwamo imiti, amatike yo kujya kwa muganga, ndetse n’ibindi bikenewe mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro cye na Paradise, Theo yagize ati: “Ubuzima bw’umugore wange buri mu kaga. Buri munsi mba mfite ubwoba, kuko nibura buri cyumweru ngomba kubona ibihumbi 300. Inshuro imwe agiye ku mashini nishyura ibihumbi 100Frws, rimwe na rimwe bikarangira ngiye mu madeni. "

Uyu mubyeyi usengero mu Itorero rya ADEPR-Kicukiro yakomeje agira ati: “Ni ibintu bindemereye cyane, cyane ko ubu ntakibasha gukora ibitaramo cyangwa ibindi bikorwa byari bintunze. Mfite abana barindwi biga, bamwe ni abakobwa bari mu mashuri yisumbuye, bose bakeneye kwishyurirwa. Ariko ubu ndahangayitse kuko nsigaye mvunika cyane kugira ngo mbone amafaranga yo kumurwaza."

Theo avuga ko abaganga bamubwiye ko kugira ngo umugore we akire, agomba kubona impyiko nshya, ariko kubona uyimuha ni urugendo rurerure.

Ati: “Abaganga bambwiye ko bisaba gushaka umuntu bahuje amaraso, bagakora ibizamini byemeza ko nta ndwara afite, hanyuma bakamubaga bakamuha iyo mpyiko. Ariko icyo bambwiye kindemereye ni uko bishobora gutwara igihe kirekire, kugeza no ku mwaka wose, kuko hari abandi bamaze igihe bayitegereje mbere ye."

Gufashanya ni bwo buryo rukumbi bwo kugaragaza urukundo
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihumuriza zikanakomeza imitima, aratakambira Imana, ariko kandi anatabaza abantu bose bafite umutima w’impuhwe.

N.B Niba usomye iyi nkuru, tekereza: Ese buri muntu uyisomye atanze igiceri cy’ijana, ayo mafaranga ntiyashobora gutuma haboneka ubwishyu bw’ibitaro nibura mu cyumweru kimwe?”

Theo Bosebabireba arashimira buri wese umugirira impuhwe, agatanga inkunga mu buryo ubwo ari bwo bwose, haba mu mafaranga, amasengesho, cyangwa amagambo amuhumuriza.

Nk’uko Yesaya 33:24 habivuga: “Nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.” Theo yizera ko Imana izamufasha muri ibi bihe bikomeye.

Iyi ndirimbo nshya ni inkuru mpamo y’umubabaro we, ariko kandi ni isengesho ryo gusaba Imana ubufasha, hamwe n’abantu bafite umutima w’impuhwe. Niba usomye iyi nkuru, ushobora kugira uruhare mu gufasha uyu muryango.

Ubufasha buracyakenewe ngo umugore we yitabweho

ISHYIRE MU MWANYA WA THEO MU GIHE WUMVA IYI NDIRIMBO YISE "ESE MURI HEHE?"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.