Amakorali ni urwego ngira kamaro mu idini no mu itorero kandi akundwa n’imbaga nyamwinshi.
Mu myubakire y’inzego z’Itorero n’amadini, amakorali (choirs/chorales) n’amatsinda agira umumaro ukomeye cyane mu kuvuga ubutumwa no gususurutsa ubwoko bw’Imana.
Kugeza ubu mu matorero yose n’amadini yo Rwanda hari amakorari ibihumbi n’ibihumbagiza
ndetse amwe muri yo yibitseho abakunzi ibihumbi n’ibihumbi.
Abakunzi b’amakorari usanga bahimbawe cyane mu bitaramo by’amakorari
Mu gushaka kwiyumvisha uburyo uru rwego rwa korali rwubakitse ndetse n’uburyo rukunzwe runafite n’imbaraga muri Gospel, wabanza ukibuka amwe mu mateka y’amakorali nka: Hoziyana (ADEPR), Chorale de Kigali (Catholique), Abasaruzi na Ambassadors of Christ (Adventist Church).
Ibyumweru byahariwe ibikorwa by’amakori
Paradise.rw yakurikiranye izi gahunda isanga zikorerwamo ibikorwa bitandukanye bishyigikira gahunda Leta yashyizeho zo kwita ku mibereho y’abaturage nko kwishyurira abatishoboye Mituweli de santé ndetse no guha abaturage inka n’ibindi.
Bethlehem Choir yo ku Gisenyi muri ADEPR iza ku mwanya wa mbere mu batangiye ibikorwa bishingiye ku rukundo (charity) n’andi akurikiraho.
Amakuru dukesha abayobozi batandukanye ni uko nta Torero na rimwe ryakomera ridafite Korali kuko ibikorwa by’iterambere by’amakorari n’ubundi bikorwa munsi y’ubuyobozi bw’Itorero.
Kugira ihuriro cyangwa ubuyobozi buhuriyeho bw’amakorari byunguye iki ? Ese byakunda ?
Inyungu
1. Guhuza amatariki no kutagongana ku matariki
Ibi nabyo usanga bimeze nk’uko tubibona mu bahanzi batandukanye bakora ku giti cyabo aho usanga rimwe na rimwe bagongana ku ngengabihe.
Amakorari nayo akwiriye kugira urwego rubahuza rwazajya rushyira ahagaragara amatariki makuru y’ibitaramo by’amakorari maze abateganya gukora bakamenya aho babihuriza.
2. Ibyo bikorwa bifitiye abaturage akamaro byahabwa umurongo
Aha icyo byafasha ni ukugira ngo muri ibi bikorwa ntihabeho kwivanga kw’ibintu bimwe mu gihe cy’ibikorwa, urugero ni nko mu gihe bamwe batanze mutuelle de santé, abandi bakore ibindi.
Ese byakunda?
Gushyiraho komite imwe ihuza ibikorwa byose by’amakorali mu Rwanda byakunda igihe abayobora amakorali bose babyumva kimwe maze nabo bakabyumvisha abayobozi b’amatorero.
Inzitizi
Abayobozi b’amatorero bamwe bashobora kutabyumvaho kimwe bakaba batambama igitekerezo ndetse na bamwe mu bayobozi b’amadini bashobora kwanga kwihuza n’abadahuje ukwemera.
Tuganira na bamwe banyamakuru kuri iki gitekerezo ndetse na bamwe mu bayobozi b’amatsinda akomeye benshi bahurira ku kintu kimwe cy’uko za ministeri zo byakunda ariko amakorali bitakunda, ariko bamwe bemeza ko bikunze byagira inyungu cyane kuko umusanzu batanga ari ingira kamaro ku baturage.
Ubumwe bw’amakorali bwatanga umusaruro ukomeye