Yohana 11:20-32: "20 Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu. 21 Marita abwira Yesu ati "Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. 22 Kandi n’ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha." 23 Yesu aramubwira ati "Musaza wawe azazuka."
24 Marita aramubwira ati "Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka." 25 Yesu aramubwira ati "Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera n’aho yaba yarapfuye azabaho, 26 kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?" 27 Aramusubiza ati "Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w’Imana ukwiriye kuza mu isi."
28 Amaze kuvuga ibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati "Umwigisha yaje araguhamagara." 29 Abyumvise ahaguruka vuba aramusanga. 30 Icyakora Yesu yari atarasohora mu kirorero, ahubwo yari akiri aho Marita yamusanze.
31 Abayuda bari bari kumwe na Mariya mu nzu bamuhoza, babonye uburyo ahagurutse vuba asohoka baramukurikira, batekereza ko agiye mu gituro kuririrayo. 32 Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubita imbere y’ibirenge bye aramubwira ati "Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapyuye."
Nshuti y’Imana, Abayuda benshi bakomeje kujya gusura kwa Marita na Mariya, bakabahumuriza, kuko Lazaro musaza wabo bagiraga, yari yarapfuye. Yesu na we yaje kuza abagana, kuko bari baramutumyeho mbere, igihe musaza wabo yari arwaye, atarapfa. Nuko Marita yumvise ko Yesu ari kuza iwabo, ajya kumusanganira, amubwira ibyari mu mutima we.
Nyuma y’aho Marita ajya guhamagara mwene se Mariya, Mariya na we ageze aho Yesu yari ari, intero yabaye imwe nka Marita. Icyakora, biragaragara ko Marita na mwene se Mariya bari barizeye Yesu, ni ko kumubwira ko musaza wabo atari kuba yarapfuye, iyo yari kuba ahari. Na we Yesu ababwira ko ari nta wupfa gupfa kandi yaramwizeye.
Mukundwa w’Imana, erega Yesu, iyo yatinze kutugeraho, ntibivuze ko atatwitayeho cyangwa atatureba cyangwa atazi ibiri kutubaho, ahubwo ubwe Yesu aba azi icyo ari bukore kandi mu gihe cyashyizweho, ari yo mpamvu tugomba kuba abihangana kandi bategereje kuko igihe cy’Imana atari cyo gihe cy’abantu. Imana idufashe.
NB: Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere. Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. Amen