Umuhanzi Emmy wamamaye mu ndirimbo Yarakibirinduye (igitare) yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Umushumba, asobanura ko ari inkuru mpamo y’ibyo yanyuzemo.
Ni indirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwibutsa abantu ko kwizera abantu bishobora gutera igihombo, ariko ko kwizera Yesu byo bitajya binanirana.
Emmy yavuze ko yayanditse nyuma yo kugirira icyizere abantu, akabishingira amafaranga menshi, ariko bikarangira batamufashije nk’uko bari babyemeye.
Ayo magambo yayagarutseho mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo, aho aririmba ati: "Uwizera umwana w’umuntu, ariko ibyo akwizeza ntabikore, Nta wukorera ubuntu bisaba ikiguzi ngo abikore."
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Emmy yagize ati:“Yesu wenyine ni we Mushumba udasaba ikiguzi ngo abikore.
Indirimbo "Umushumba" yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki."
Emmy si mushya mu muziki, ariko iyi ndirimbo imufunguriye indi nzira nziza. Bamwe mu bamukurikira bamwita Yarakibirinduye (Igitare) kuko ari yo ndirimbo ye imaze gukundwa cyane.
Amagambo yayo (Umushumba) akomeye, avuga uko Yesu arwanirira abayobotse inzira ye:
"Ni we undinda, akandwanira intambara,
Ni we ujyubasha kuncira inzira ahatanyurwa."
Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana ari yo nkuru yonyine badakwiriye gutakariza icyizere, kuko imigambi ifite ku bantu ari myiza.
Intego mu rugendo rw’umuziki wo guhimbaza Imana
Emmy avuga ko afite gahunda yo gukomeza gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho azakomeza kwagura Ubutmwa Bwiza. Indirimbo Umushumba iri mu bigize itangiriro ry’ibyo yifuza kugeraho, aho yifuza kuzashyira hanze album y’indirimbo ze mu mwaka wa 2026.
Mfite gahunda yo gukomeza kwagura Ubutumwa Bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Umwaka utaha wa 2026 ndateganya gukora album launch (kumurika umuzingo w’indirimbo) mu Rwanda kugira ngo abantu bamenye umuhanzi Emmy uwo ari we.
Mu gihe abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bari gukomeza kuyisangiza abandi, Emmy we avuga ko yishimira uko abantu bayakiriye. Kuri we, iyi ndirimbo ni ubuhamya bw’ubuzima bwe, kandi yizeye ko izakomeza guhumuriza abantu benshi.
YUMVE UBISHISHIKARIYE, NIKUGERA KU MUTIMA UYISANGIZE ABANDI
Emmy afite intego zirimo gushyira hanze umuzingo w’indirimbo mu wa 2026
Brother Emmy from Bugesera,turagushyigikiye twagure ubwami bw’Imana turamya duhimbaza Imana.plaise and worship songs
Brother Emmy from Bugesera,turagushyigikiye twagure ubwami bw’Imana turamya duhimbaza Imana.plaise and worship
Emmy,turagushyigikiye agura ubwami bw’Imana