Umuramyi Emmy yashyize hanze indirimbo ya gatatu yise "Ubwami bwiza" yashyizweho ibiganza n’aba Producer b’ibikomerezwa mu muziki nyarwanda. Ni indirimbo nziza cyane yo kuramya Imana, ikaba ije ikorera mu ngata "Twarugururiwe" ndetse na "Nihe Tuzaba" yamwinjije mu muziki.
Indirimbo "Ubwami Bwiza" yageze hanze tariki 13 Nyakanga 2023. Amajwi yayo yakozwe na Producer Martin Pro ayungururwa na Bob Pro, amashusho ayoborwa na Musinga. Ni indirimbo yakorewe mu nzu ireberera umuziki ya Gira Music iyoborwa na Karyango Bright.
Twagirumukiza Emmanuel uzwi nka Emmy mu muziki, yabwiye Paradise ko iyi ndirimbo ye nshya ikubiyemo ubutumwa buhumuriza imitima y’abantu abamenyesha Ubwami bw’Imana. Ati "Iyi ndirimbo nayanditse ngamije guhumuriza abantu mbabwira ko hari Ubwami Bwiza tuzajyamo bagumye bitegure amakamba yarateguwe".
Turirimbane indirimbo "Ubwami bwiza" ya Emmy
Nabonye abami batanga, mbona ingoma nyinshi zisimburana ndetse n’abakomeye bo mu isi barapfa baribagirana ariko ingoma ya Yesu yo ntizahanguka namba. Isi yose yahinze umushyitsi ubwirakabiri butaha igorogota, Yesu utarigeze icyaha arabambwa maze dufungurirwa amarembo amarembo amarembo y’ubwo bwami.
Hari ubwami Bwiza twasezeranijwe, ubwo bwami tuzabugeramo, muhumure mwitegure amakamba yarateguweee ohoooh. Yaduhaye urwandiko ngo twitegure aduha na Mwuka Wera ngo atuyobor muhumure aho atujyana arahazi kuko ni umuyobozi utayobya
Wowe senga kandi wizere udashidikanya ko uzataha ubwo bwami ubwo bwami twateguriwe nanyirubwo bwami, amahirwe nshuti ufite ni uko wamumenye ngaho mukomereho nawe ntazaguhana, yakumenye ukiri urusoro agukunda utaramumenya ni umumwami ni umukiza niwe mushumba mwiza wokwizerwa. Ohooooo niwe mushumba mwiza wokwizera.
Emmy arangamiye guhumuriza abantu ababwira ko hari Ubwami Bwiza "tuzajyamo"
Emmy yamaze gushyira hanze indirimbo ya gatatu
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "UBWAMI BWIZA" YA EMMY