× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Emmy yashyize hanze indirimbo nziza yitwa "Abanyamugisha" anateguza indirimbo nshya buri kwezi-VIDEO

Category: Artists  »  June 2024 »  Alice Uwiduhaye

Emmy yashyize hanze indirimbo nziza yitwa "Abanyamugisha" anateguza indirimbo nshya buri kwezi-VIDEO

Twagirumukiza Emmanuel ni umuramyi umaze kumenyekana ku izina rya Emmy agarutse mu gihangano cyiza cyane yise "Abanyamugisha".

Umunyempano Emmy akomoka mu karere ka Bugesera mu muryango w’abana 7 akaba ari we mfura. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2022, akaba amaze gushyira hanze ibihangano 5 by’amajwi n’amashusho harimo n’indirimbo nshya imaze kujya hanze.

Kuwa 13 Kamena 2024 ni bwo umuramyi Emmy uri gukorana imbaraga nyinshi mu muziki yashyize hanze indirimbo nziza cyane yise "Abanyamugisha". Ni indirimbo nziza cyane ije nyuma yi’indirimbo aherutse gusohora yise "Nisanzeyo".

Mu kiganiro aherutse guha Paradise, Emmy yagize ati: "Kuva niga primary nakundaga imiziki kugeza ubu numva nzawugwamo kuko nakuze niyumvamo kuririmba. Intego yange rero ni iyo kwagura Ubwami bw’Imana kugeza ku mpera y’isi, nkomeje kubaha izindi buri kwezi ngiye kujya nsohora indirimbo nshya".

Umwe mu bakunzi be yavuze ko amwitiranya na Mbonyi kuko basa, ati: "Dore Mbonyi mushya cyangwa bafitenye isano ?" Icyakora ibyo benshi bari kwibaza si ko biri, gusa amaraso ya Yesu Kristo ajya ahuza abantu bagasa nta cyo bapfana.

Umuramyi Emmy yiyemeje kuririmbira Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.